Abarundi batangajwe n’amagambo Perezida Ndayishimiye yatangaje byafashwe nko kwishongora ku bakene

Mu Gihugu cy’u Burundi inkuru yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, ni amagambo Perezida Ndayishimiye Evariste aherutse kuvuga, abantu benshi bakaba bayafashe nko kwishongora ku bakene batuye iki gihugu. Ni mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 29 Ukuboza 2023, ubwo yavugaga ko abaturage b’Abarundi bameze nk’abigiza nkana bavuga ko ibiciro ku isoko byazamutse.

 

Ni ubutumwa yahaye Abarundi ababwira ko guhora bitotomba baninubira ko ibiciro byazamutse bakwiye kugenda bakabishakira ahandi hatari ku masoko, ahita yitangaho urugero, maze avuga ko ibyo bavuga we ntabyo abona, ahubwo abaturage bameze nk’abigizan nkana.

 

Yagize ati “Njye nari nigera mbabwira ko ibirayi bihenze, nari nababwira ko ibishyimbo cyangwa ibigori bihenze kandi mbifite? Njye njya mu bubiko iwanjye, nk’ubu mfite toni zirenze zibiribwa, mfite toni nk’eshanu z’ibigori, mfite umuceri n’ibishyimbo mu bubiko bwanjye, murumva namenya gute ko ibiciro byazamutse? None mwe kuki mutabikora nkanjye?.”

Inkuru Wasoma:  Kenya yamaze kwemera ubutinganyi bweruye mu gihugu

 

Kuva aya magambo yatangazwa ntabwo Abarundi babyakiriye neza cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi batangiye kuvuga ko iyi mvugo irimo ubwishongozi ku bantu badafite ubushobozi nk’ubwe, ndetse ko iyi mvugo idakwiye nk’Umuyobozi w’Igihugu.

 

Abantu benshi bakoresheje urubuga rwa X bagaragaza ko batanyuzwe n’aya magambo, aho ubutumwa bwinshi bwatanzwe kuri iyi mvugo bwari ubuyinenga, harimo n’abatinyutse kuvuga ko buri muntu wese adakwiye gufata inshingano zo kuyobora igihugu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka