Abarundi batuye mu mahanga basobanuye impamvu basabye Perezida Ndayishimiye gufungura imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda

Ku wa 6 Gashyantare 2024, Ihuriro ry’Abarundi baba mu mahanga, FODIB na ABC rigizwe n’ababa muri Canada ryasabye Perezida Evariste Ndayishimiye gufungura imipaka y’u Burundi n’u Rwanda ngo kuko mbere yo gufata iki cyemezo yagombaga kubanza gusaba uburenganzira Inteko Ishinga Amategeko.

Perezida Ndayishimiye yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yose ihuza igihugu cye n’u Rwanda ku wa 11 Mutarama 2024, ni nyuma y’uko ashinje u Rwanda guha ubufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwe.

Aba Barundi bagize ati “Icyemezo cya Perezida Evariste Ndayishimiye cyo gufunga imipaka y’u Burundi n’u Rwanda kirasa n’icyagendeye ku cyifuzo cya Kinshasa kandi nta na hamwe gihuriye n’inyungu z’Abarundi. Cyane ko kuyifunga ari igihano ku Barundi, cyane cyane abaturiye umupaka, si ku bari ku butegetsi.”

Bakomeje bibutsa Perezida Ndayishimiye ko RDE Congo ifitanye ibibazo n’u Rwanda ariko yo itigeze ifunga imipaka, kuko byari kugira ingaruka ku batuye ibihugu byombi. Bati “N’ubwo u Rwanda rufitanye ibibazo na RDC, nta baturage b’Abanye-Congo bagize icyifuzo cy’uko ubuyobozi bwa RDC bwafunga imipaka kugira ngo urujya n’uruza hagati ya Goma na Rubavu ruhagarare, imipaka iracyafunguye kugira ngo ubuzima bw’abaturage budahungabana.”

Basabye Perezida Ndayishimiye kwisubira, agafungura imipaka y’u Burundi n’u Rwanda kugira ngo abatuye muri ibi bihugu bagenderane kandi bakomeze bahahirane. Bati “Twebwe Abarundi duhuriye muri ABC na FODIB, tugaragaje akababaro, dusaba Perezida Ndayishimiye kwisubira, akareka abavandimwe batuye mu bihugu byombi bakajya basurana, bahahirana ndetse bahanahane ibitekerezo kuri gahunda y’ubukungu.”

Aba Barundi bavuga ko n’ubwo ibihugu byaba bitabanye neza bikwiye gukemura amakimbiranye bifitanye, byifashishije inzira y’amahoro n’iya dipolomasi zateganyijwe n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba n’uw’akarere k’ibiyaga bigari arko ntihafatwe icyemezo kizagira ingaruka ku baturage batuye ibyo bihugu byombi.

Inkuru Wasoma:  Umuyobozi ukomeye mu gihugu cy'u Burundi yavuze ko u Rwanda nta bushobozi rufite bwo gutera u Burundi avuga icyarubaho rubigerageje

Perezida w’u Burundi yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka nyuma yo gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara ubwo hari hashize iminsi mike ugabye igitero muri zone Gatumba, intara ya Bujumbura. Icyakora Leta y’u Rwanda yamusubije ivuga ko ntaho ihuriye nibyo ishinjwa cyane ko uyu mutwe ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri RDC bityo ibivugwa ari ukurubeshyera.

Inkuru Wasoma:  Hamenyekanye icyatumye Minisitiri w’abinjira n’abasohoka mu Bwongereza yandikira ibaruwa Minisitiri w’Intebe agaragaza icyo atishimiye ku Rwanda

Perezida w’u Burundi yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka nyuma yo gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara ubwo hari hashize iminsi mike ugabye igitero muri zone Gatumba, intara ya Bujumbura. Icyakora Leta y’u Rwanda yamusubije ivuga ko ntaho ihuriye nibyo ishinjwa cyane ko uyu mutwe ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri RDC bityo ibivugwa ari ukurubeshyera.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved