Ubuyobozi bw’ihuriro rya AFC ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, bwatangaje ko abarwanyi baryo bagiye gufata umujyi wa Uvira wimuriwemo ibiro bikuru by’intara ya Kivu y’Amajyepfo ku rwego rwa Leta ya Congo.

 

 

Ni amakuru yashyizwe hanze n’Umuvugizi wungirije wa AFC/M23 mu bya politiki, Dr. Oscar Barinda, mu kiganiro yagiranye n’umuhora wa YouTube ya BMC Africa.

Muri iki kiganiro Oscar Barinda yabajijwe icyo bashobora gufasha abatuye umujyi wa Uvira n’Abanyamulenge bo mu duce twa Rugezi, mu Cyohagati, Minembwe, Mikenke na Rurambo bakomeje kugabwaho ibitero ku manywa n’ijoro.

 

 

Yasubije ati: “Icyo na babwira abavandimwe bari hariya mu misozi bamenye ko inkono ihira igihe, ariko umuriro urimo, uracanwe pe. Rero ni igihe gitoya.”

 

 

Yatanze n’u rugero avuga ko ubwo bari bakiri mu mashyamba babwiraga abaturage bo mu mujyi wa Goma ko bazawufata, ntibabyemere, ariko bageze aho barabyibonera.

 

 

Avuga ko n’abandi bakwiye kugira icyo cyizere, ngo kuko ari n’abantu basenga cyane. Agaragaza ko iminsi yo gufata Uvira ibaze, bityo abasaba gukomeza icyizere.

 

 

Yanaboneyeho kubwira Abanyamulenge ko akaga bahura nako bakazi, kandi ko bifatanyije nabo mu bibazo byose, ari nayo mpamvu basohoye itangazo ribarabariza.

 

 

Yashimangiye ibi avuga ko bazi neza ko imiryango Mpuzamahanga ntacyo ibamarira, avuga ko ibibazo bihari umutwe abereye umuvugizi ugomba kubyikemurira wonyine, kandi ko urimo kubikora. Aha yahise avuga ati: “Abanyamulenge bamenye ko tugiye kubatabara vuba na bwangu.”

 

 

Uyu muvugizi wa AFC/M23 yatangaje ibi mu gihe abatuye mu mujyi wa Uvira batakigira amahwemo kubera abasirikare ba Leta y’i Kinshasa, ab’u Burundi, FDLR na Wazalendo. Barabambura ubundi bakabica.

 

 

Barinda yatangaje kandi ko igihe bagezemo atari icyo kwingingira Leta ya Congo kurandura imizi y’ibibazo bitera intambara mu Burasizuba bwa Congo, ahamya ko bazabyikemurira Tshisekedi yabishaka atabishaka.

 

 

Abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho bibarizwa mu ihuriro rya AFC, bagenzura ibice byinshi byo mu Burasizuba bw’iki gihugu, mu gihe n’uruhande rwa Leta narwo rugenzura ibindi ariko bito kubyo AFC/M23 igenzura.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.