Imibare y’inzego zibifitiye ububasha iragaragaza ko Abarundi cyangwa abavukiye i Burundi, mu mwaka ushize wa 2025 ari bo baza ku mwanya wa mbere mu bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda kurusha abandi baturage bose ku isi.
Abantu 101 baturuka mu bihugu bitandukanye by’isi babonye ubwenegihugu bw’u Rwanda ku wa 30 Ugushyingo 2025, kandi muri bo, harimo abavukiye i Burundi 27, barenze gato kimwe cya kane.

Kuri uru rutonde, Abarundi bakurikiwe n’Abagande, bakaba ari 21, hakaza Abanyekongo, bo bakaba ari 18.
Mu karere, Abanyakenya baza ku mwanya wa kane n’abahawe ubwenegihugu icyenda, hanyuma urutonde rugatangira kuzaho ibihugu binyuranye byo ku isi uhereye ku Buhinde bufitemo batanu na Canada ifitemo bane.
Ibihugu nka Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa n’Ubutariyani byo bigiye bifitemo umuntu umwe wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Aba banyarwanda bashya, biyongereye ku rutonde rw’abandi 76 babonye ubwenegihugu bw’u Rwanda muri Nzeli 2025.

Icyo gihe na bwo, Abarundi bari 32 ku ijana, bangana hafi na 50 ku ijana, ndetseAbanyekongo nabo bari bari ku mwanya wa kabiri.
Mbere y’uyu mubare, Umurundikazi w’umunyamuziki Iradukunda Grace Divine uzwi nka DJ Ira nawe yari yasabye Perezida Paul Kagame ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Umukuru w’Igihugu wari wahuyen’Urubyiruko yarabumwemereye, maze inzego zibishinzwe zibishyira mu bikorwa.
