Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko habaye igitero gikomeye cyateguwe n’ingabo z’Abarundi zifatanyije na Wazalendo, cyari kigamije gufata agace ka Rugezi, kazwiho kuba ahantu hingenzi  mu by’ubutasi no mu mirwano .

Amakuru avuga ko ingabo  z’Abarundi na Wazalendo bashutswe bakohereza ingabo zari zisanzwe muri ako gace, binjira nta nkomyi. Ariko nyuma yo kuhagera, basanze bahatezwe ambushi – igico cy’ingabo zari ziteguye guhita zibarasaho.

 

Amakuru ava kuhande rwa Twirwaneho-M23, avuga ko abarwanyi barenga 186 bagerageje kwinjira muri Rugezi bahasize ubuzima, abandi bagahunga nyuma yo kuraswaho  bikomeye.

 

 

Lieutenant Colonel Migambi, ugaragara hagati ku ifoto yasakaye, ari we wayoboye ibikorwa byo kuburizamo icyo gitero. Ayo mafoto amugaragaza afite inkoni mu ntoki, ari kumwe n’abandi basirikare, mu gihe bivugwa ko bari bamaze guhura n’umwanzi warimo yinjira muri Rugezi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.