Bimwe mu bibazo by’amazi abasenateri bagejeje kuri WASAC mu biganiro byo kungurana ibitekerezo n’ubuyobozi bw’iki kigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura, harimo iby’ibikorwa remezo byatwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda ariko bitageza amazi meza ku baturage aho bimwe muri byo byamaze no kwangirika.
Ni mugihe abasenateri bagize komisiyo y’iterambere ry’imari n’ubukungu muri sena y’u Rwanda bagiranye ibiganiro na WASAC. Bagaragaje kandi ko mu bice bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu hari abaturage bashobora kumara amezi arenga ane batabona amazi kuburyo bituma bajya kuvoma mu bishanga.
Bagaragaje ko kandi hari n’ikibazo cy’amazi ameneka adakoreshejwe kubera ibikoresho bishaje n’ibindi. Gusa, Umuhuza Giselle, umuyobozi w’agateganyo wa WASAC yasobanuye ko iki kigo nacyo cyugarijwe n’ibibazo birimo ibikoresho bishaje ndetse n’ikindi cy’uko umubare w’abashaka amazi ari benshi kuburyo amazi igihugu gitunganya ku rugero rwo gukoresha akiri make.
Umuhuza yavuze ko ngo ibi bituma rimwe na rimwe habaho gusaranganya amazi kuburyo bamwe bayabura mu gihe runaka kugira ngo n’abandi bayabone. Muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ya 2022 yakorewe WASAC, igaragaza ko inganda zitunganya amazi ziri ku kigero kiri hasi cyane y’ubushobozi zifite.
Mu nganda 25, inganda 11 zikora ku kigero kiri munsi ya 75% by’ubushobozi bwazo. Muri iyi raporo kandi, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagaragaje ko WASAC, kuri meterokibe zisaga miliyoni 68 z’amazi yatunganijwe mu mwaka warangiye kuwa 30 Kamena 2022, WASAC yagurishije gusa meterokibe zisaga miliyoni 73 bingana na 55% gusa by’amazi yakagurishijwe.
Ibi bivuze ko meterokibe zisanga miliyoni 30 (45%) zitagurishijwe. Ibyo byatumye WASAC ihomba agera kuri miliyari 9.9frw. WASAC ivuga ko uku kwiyongera kw’ibihombo guterwa n’imiyoboro ishaje itagira uburyo bwo kumenya ahari amatiyo yatobotse, ndetse no kugira mubazi zishaje cyangwa zibara nabi.
Abasenateri bagize komisiyo y’iterambere ry’imari n’ubukungu, bavuga ko kubera ibi bibazo byose byugarije WASAC, bizakoma mu nkokora gahunda ya Guverinona y’imyaka 7 ya NST1 ku ngingo yo gukwirakwiza amazi meza mu baturage.
Umuhuza Giselle, umuyobozi wa WASAC w’agateganyo ubwo yasobanuriraga abasenateri bagize komisiyo y’iterambere ry’imari n’ubukungu ibibazo WASACA ifite.