“Abashaka kwica ubukwe Imana yemeje ndabajyana muri RIB” – Prophet Noheli wavuze ko Imana yamusabye kurongora umugore wa Pasiteri Theogene

Nyuma y’iminsi itari myinshi umuhanuzi Byukurabagirane Noheli atangaje ko aherutse kugira iyerekwa ririmo ko Imana yamuhaye impeta, ikamubwira ngo nagenda ayambike Uwanyana Assiya (umugore wa Pasiteri nyakwigendera Niyonshuti Theogene) ndetse amuhoze amarira yose yarize, icyakora abantu benshi batangiye kumwamaganira kure ndetse abenshi bagaragaza ko batabyakiriye neza.

Uyu muhanuzi yavuze ko nyuma y’uko hari abantu benshi bahise batangira kujya gukora ibiganiro basebya izina rye ngo ashobora kujyana ikirego cye m’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuko bari kumuharabikira izina muri rubanda kandi asanzwe azwi nk’umuntu w’inyangamugayo.

N’ubwo yirinze kuvuga amazina y’abo azajyana kurega, abakekwa harimo nk’uwitwa Danto Gasigwa wavuze ko ibyo uyu muhanuzi ari kuvugira hirya no hino ari ubutubuzi byo yise gushaka ‘Heat’ ngo abone amafaranga, kuko agenda ahimba ibinyoma abibwira abantu ndetse ngo hari na bamwe batinyuka bakizera ibyo binyoma aba yahimbye.

Yavuze ko kandi uretse kuba uyu Noheli atari umupasiteri, atemerewe kugenda abeshya abantu kuko ibyo aba akora n’Abakirisitu basanzwe ntabwo baba bemerewe gusakaza ibinyoma hirya no hino.

Gasigwa yakomeje avuga ko n’ubwo atari ari muri uyu mupangu, ariko ngo yari aho iki kinyoma cyahimbiwe ndetse ngo yabiganiragaho n’abanyamakuru bakomeye kugira ngo barebe uko babona ‘Heat’ muri iyo minsi. Yagize ati “Ibi babikoze mpari nubwo ntarindi kumwe na bo. Ikindi kandi icyo gihe hari abanyamakuru bakomeye, ariko sinshaka kubatangaza k’ubw’impamvu z’akazi kabo, kuko naba mbinjiriye mu buzima.”

Abandi bahise bakekwa barimo evangelist Ferdina Uwimpaye ndetse n’umugore we, ubwo baganiraga n’umunyamakuru ukorera kuri Shene ya Youtube. Batangira iki kiganiro bavuze ko batunguwe cyane n’ibyo bumvise byatangajwe na Prophet Byukurabagirane Noheli ko yagize iyerekwa kuri Madamu Assiya.

Inkuru Wasoma:  Umwana w’imyaka ibiri yakatiwe igifungo cya burundu azira Bibiliya

Uyu mugore wa Evangelist Ferdina kandi yavuze ko asanzwe azi Prophet Noheli, icyakora ngo yatunguwe n’ibyo yumvise avuga kuko nawe yigeze amusaba ko baryamana kandi aziko asanzwe afite umugabo babana. Uyu mugore yavuze ko ibi yabihamya ahereye ku munsi Noheli yamutumiye ngo bajye gukorana indirimbo ye, icyakora ngo yabonaga ari kuzana ibintu by’ubuhehehesi undi akomeza kumuhakanira.

Icyakora ngo uretse aba bavuzwe gusa ngo hari n’abandi benshi akomeza kumva hijya no hino bamuhimbira ibinyoma avuga ko bamufuhira kuko Imana iba yamuhitiyemo neza. Uyu avuga kuri videwo yagaragayemo abyinana n’umukobwa mu kabari yavuze ko ibyo ari ibya kera atarakira agakiza, ariko ngo abantu ntibakwiye kubizamukiraho kuko buri wese agira ahashize he kandi bibaho ko umuntu yahinduka.

Prophet Byukurabagirane Noheli yavuze ko nibiba ngombwa Aryana ikirego muri RIB kuko abantu benshi bakomeje kumusebya, ngo bashaka kuririra ku izina rye kandi ari Umuhanuzi w’Isi yose uretse kuba yakwerekwa iby’urukundo rwe na Madamu Assia. Uyu mugabo asoza iki kiganiro yavuze ko n’ubwo abitambika ari benshi ariko umugambi we ugikomeje kuko ngo atarenga kucyo Imana yamusabye, kandi ngo arabyizeye ko mu minsi iri imbere ubukwe bushobora kuzataha.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved