Abashaka perimi zo gutwara ibinyabiziga bagaragaje impamvu birangira abenshi batsinzwe

Bamwe mu banyeshuri biga gutwara ibinyabiziga bashaka impushya za burundu, bavuga ko bakunze gutsindwa bitewe no guhura n’imbogamizi zo kutigishwa neza uko bikwiye, bagasaba ko ibyo bibazo byakemuka, ku buryo bajya bahabwa ubumenyi buhagije, bityo bakajya gukora ibizamini bizeye ko bari butsinde, kuko ni ibintu baba bagiyemo babihaye umwanya wabo.

Umwe mu bagaragaje ko bahuye n’iki kibazo ni uwitwa Ishimwe Sandrine, aho yavuze ko yishyuye umwarimu wagombaga kumwigisha amafaranga angana na 150,000 Frw, bumvikana ko azajya ko azajya amugenera iminota 30 ku munsi ariko birangira bidashobotse. Ku ruhande rwe avuga ko kwiga bitagenze neza kuko yagenerwaga iminota mike cyane itarageraga kuri 20, birangira ashwanye na mwarimu we.

Yagize ati “Itariki yo gukora ikizamini yageze ntaramenya gutwara neza biba ngombwa ko nongera gufata indi ‘Code’, kandi ubwo iki kibazo nari ngisangiye n’abandi bagenzi banjye kuko na bo iyo twaganiraga wasangaga bavuga ko abarimu babo batabigisha neza.”

Undi wagaragaje yahuye niki kibazo ni uwitwa Turatsinze Jean Damour, aho avuga ko kubona Perimi ya burundu byamusabye gufata code inshuro 5, kuko igihe cyo gukora cyageraga ataramenya gutwara kubera impamvu zo kutigishwa neza.

Yagize ati “Njye nishyuye 100,000 Frw anyemerera kujya anyigisha iminota 20 ku munsi. Nkinga iminsi 20 mu kwezi, ariko wasangaga turwanira ‘Volant’ y’imodoka, akagenda akandagiye ‘embrayage’ ugasanga ari we ugenda akontorora (Controle) imodoka, birangira ya minsi ishize nta kintu nzi.”

Inkuru Wasoma:  Imodoka itwara ibishingwe yagongeye abantu mu Gakiriro ka Gisozi

Turatsinze avuga ko hari n’igihe yajyaga kwiga ntahabwe umwanya ngo yige, ahubwo umwarimu akamuhimisha kwigisha abaje inyuma ye, bikarangira atashye atize kandi yatakaje igihe cye.

Icyakora umwe mu barimu utifuje ko amazina ye amazina amenyekana avuga ko hari bagenzi be bakora ikintu cyo guhemukira abo bigisha bagamije kubona amafaranga ariko ngo ni uburyo bw’uburiganya. Ati “Ubundi umuntu wishyuye amafaranga y’ukwezi tumwita ‘ingaru’ kuko tuba tuzi ko azagaruka agatanga andi, bitewe n’uko umwigisha aba yamaze kumubonamo umukire akamwigisha nabi kugira ngo azatsindwe agaruke amwongere andi. Iyo kandi ni ingeso igirwa n’abarimu benshi bakorera aha.”

Umujyanama mu ihuriro ry’amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga n’amategeko y’Umuhanda, Jean Paul Sikubwabo, yavuze ko muri za Auto Ecole zimwe, hagenda hagaragara amakosa amwe n’amwe y’imikorere itanoze, ndetse akwiye gukosorwa. Avuga ko kandi ubundi nta munyeshuri ukwiye guha umwarimu amafaranga yo kumwigisha atamuhaye inyemezabwishyu, kuko haramutse habayeho ikibazo ashobora kumwihakana.

Sindikubwabo avuga ko ahakiri icyuho hagaragara, harimo kuba hari abarimu batigisha neza bagamije inyungu mu banyeshuri zo kwishyurwa kenshi, kuba hari n’abagaragaza ikinyabupfura gike ku babagana ndetse na bamwe batigisha bya kinyamwuga. Ndetse ngo ku ruhande rwe asaba abanyeshuri kujya bishyura mu icungamari ry’ibigo, aho kujya bahereza umwarimu amafaranga.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved