Abashakashatsi bagaruye ku Isi inyamaswa yari imaze imyaka irenga ibihumbi 12 yarazimye

Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko bagaruye ku Isi ubwoko bw’ibirura byari byarazimiye, ibyanyuma byaherukaga kuboneka mu myaka 12.500.

 

Ikigo gikora ubushakashatsi ku nyamaswa zazimiye ‘Colossal Bioscience’ ku wa 7 Mata 2025, cyagaragaje ko itsinda ry’abashakashatsi ryahurije hamwe utunyangingo tw’ibirura byari byarazimiye baduhuza n’ibisanzwe biriho nyuma baza kurema ibimeze nk’ibyo byazimiye bigera kuri bitatu.

 

Ni ibirura byaherukaga kugaragara ku Isi mu myaka 12.500 ishize, bitandukanye n’ibisanzwe kuko byo bifite umutwe munini, umurizo ufite ubwoya bwinshi n’urwasaya runini cyane ugereranyije n’ibisanzwe.

 

Abantu barebye filime y’uruhererekane ya Game of Thrones yakunzwe n’abatari bake ku Isi babibonyemo.

Iki kigo cyatangiye gukora ubushakashatsi ku nyamaswa zazimiye ku Isi mu 2021, gihera ku nyamaswa zari zifite imiterere imeze nk’uko inzovu zisa uyu munsi ariko zikaba zarazimiye mu myaka ibihumbi 10 ishize.

 

Izari zifite imiterere y’inyoni ndetse na Tsamanian yari ifite imiterere y’igisamagwe ikaba yagaragaye bwa nyuma ku Isi hagati y’umwaka wa 1910 na 1920.

Inkuru Wasoma:  Impamvu ari ngombwa kunywa amazi ukibyuka

 

Umuyobozi mu kigo cya Colassol, Ben Lamm yavuze ko ari “intambwe ikomeye twateye ikaba ije ari iya mbere mu zindi nyinshi ziri mu nzira zo gukoresha ikoranabuhanga ryo kugarura zimwe mu nyamaswa zaburiwe irengero.”

 

Yakomeje avuga ko itsinda ry’abashakashatsi ryabo ryakoresheje utunyangino bakuye mu ryinyo ry’ikirura ryari rimaze imyaka 13.000, igihanga cyo cyari kimaze imyaka 72.000 habyazwamo ibibwana byazo.

 

Kuzimira kw’inyamaswa ni ibintu bikunze kubaho ahanini bitewe n’impamvu kamere zirimo n’ihinduka ry’ibihe no guhindagurika kw’ingano y’amazi y’inyanja.

 

Gusa ku rundi ruhande ibikorwa bya muntu birimo ubuhigi, gutema amashyamba, ubuhinzi na byo biri mu bituma inyamaswa zizimira ndetse hakaba hari n’impungenge z’uko bikomeje gutya izindi nyamaswa zirimo ingangi n’inkura zazahinduka amateka ku Isi.

Tasmanian Tiger yari ifite ubushobozi bwo gufungura urwasaya rwayo kuri dogere 120

Ibi birura byaherukaga kugaragara ku Isi mu myaka 12.500 iheruka

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka