‘Abashinja uburaya umugore uvuga ko yabyaranye na pasiteri Theogene baba bashinja nyakwigendera kugura ku biro’

Nyuma y’uko umugore witwa Murungi Diane avuze ko afite umwana w’umukobwa yabyaranye na nyakwigendera pasiteri Niyonshuti Theogene Inzahuke, hari benshi bagaragaje ko bamuzi ndetse banakora ibiganiro bavuga ko bamuzi akora akazi ko kwicuruza bityo bakaba bahamya badashidikanya ko bataba barabyaranye.

Icyakora nubwo uyu mugore Murungi yagiye yumvikana akoresha imvugo zinyuranye, hari ibyo yakomeje gutsimbararaho cyane nko kuba umwana mukuru afite yaramubyaranye na Niyonshuti, akaba avuga ko afite ifishi yo kwa muganga iriho amazina y’ababyeyi aribo Murungi na Niyonshuti.

Mu kiganiro Kabarira Maurice Mutabazi uvuga ko ari Apotre Mutabazi yagiranye na MAX TV kuri uyu wa 15 Kanama 2023, yasabye abantu kureka gukoresha amarangamutima no kugerageza gukoresha ubufana cyane muri iki kibazo igihe bagiye kugira icyo bakivugaho, ahubwo bagakwiye kuba bari kwibaza ibibazo bibiri by’ingenzi ari nabyo iki kibazo gishingiyeho.

Apotre Mutabazi yavuze ko ikibazo cya mbere abantu bagakwiye kwibaza ari ukumenya niba koko umwana Murungi avuga yabyaranye na pasiteri Niyonshuti yaba ahari koko, impamvu yaba yaratumye Murungi abizana mu itangazamakuru cyane ko byamenyekanye avuga ko bafasha abandi ariko ntibafashe umwana wabo.

Akomoza kuri iki ngiki yagize ati “Hari abantu bishyizemo abantu batangaje iyi nkuru ngo ntabwo bagakwiye kuyikora, ariko urugero Yongwe wayikoze, njye ndamubarira ahantu habiri, niba ari Apotre ariko ntabwo ngomba kwibagirwa ko afite n’ikigo cy’itangazamakuru, rero niba akora itangazamakuru umuntu akaba aje amuzaniye inkuru, niyanga kuyitangaza arayijyana ahandi, icyo Yongwe araba yirinze ni ukudashyira icyitwa ko ari icyasha kuri we, ariko inkuru yo abandi barayikora birangire bimenyekanye, niko inkuru zikorwa bityo nta kosa uwayitangaje yakoze dore ko yazanwe na nyiri ubwite.”

Ikindi kintu Apotre Mutabazi yakomojeho ni uburyo nyuma yo gusohoka kw’inkuru habayeho ugusa n’ihangana ku mpande zigiye kuba ebyiri, uruhande rw’abitirirwa umwana ndetse n’uruhande rw’abatangaje inkuru, avuga ko igihe umwana yaba ahari haba harabaye uburangare bukomeye cyane kubari kwitirirwa umwana, kuko ari abantu basanzwe bazwi, bityo bari gukora ibishoboka byose bakarinda ko ibintu bisahinda.

Inkuru Wasoma:  Ibyaranze igitaramo cya Junior Rumaga amurika Album ya mbere wanatanze ibikombe ku bantu b’ingenzi mu buzima bwe

Yagize ati “Uburyo bafashemo ikibazo, bikabananira kukirinda gufata uburemere bunini wagira ngo babikomora ku itorero basengeramo rya ADEPR kuko naryo ntabwo riragira umurongo wo guhishiramo ibyaryo ngo bigume hagati, aho usanga abapasiteri bandika baca umushumba wabo, nabo bagakwiye guhita bafatirana aho bamenyeye ikibazo cya Murungi bakamucecekesha ubundi bikaguma hagati yabo ariko byarabananiye.”

Ikintu cya kabiri Apotre Mutabazi yagezeho akabaza umunyamakuru wamubwiraga ko Atari byiza ko biriya bintu byose byavuzwe, bitagakwiye kuvugwa kuri madame wa Niyonshuti ukiri mu bibazo byo kwakira itahuka ry’umugabo we, Mutabazi yavuze ko abantu bagomba kwirinda cyane ibivugwa ko Murungi ari indaya mu rwego rwo kurengera izina rya nyakwigendera.

Yagize ati “reka nkubaze ikibazo kimwe, abantu bari kuvuga ko uriya mugore Murungi ari indaya iterana n’ibyuma, aramutse azanye ibisubizo bya AND bikagaragaza ko umwana ari uwa Niyonshuti, uzi ko biba bivuze ko Niyonshuti yaguze indaya ku kilo? Ubwo se aho waba umuharabitse cyane ni ahahe aho kuvuga gutyo no kuba yarabyaranye na we mu buryo busanzwe?”

Mutabazi yavuze ko niba hari umuntu wese waba yaragize uruhare mu gutuma haza abantu baharabika Murungi mu buryo bumwe cyangwa ubundi, cyane abavuze ko ari indaya, icyo batazi ni uko uwo muntu yaba yarakoze ikosa rikomeye cyane, kuko inkuru ikijya hanze hari abantu batangiye kuyishidikanyaho bavuga ko bishobora kuba aribyo cyangwa Atari byo, noneho uko umugore Murungi bamusebya cyane akarushaho kwemeza ko umwana ari uwe, babantu babifataga nk’ukuri bashidikanya bakarushaho kwemeza ko ari ukuri, ibyo bikaba ari bibi cyane kubakurikira ibyo biri kuvugwa, bahamya neza ko koko niba ari indaya, ubwo nyakwigendera yaba yaraguze indaya cyangwa indaya ikaba yaratanze itagurishije, ibyo bigasiga isura mbi cyane nyakwigendera kandi washakaga kuyirinda gusa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved