Abashinwa bari kurwana intambara y’u Burusiya na Ukraine: Zelensky

Perezida Volodymir Zelensky wa Ukraine, yatangaje ko hari abasirikare babarirwa mu 155 bari kurwana ku ruhande rw’u Burusiya buhanganye mu ntambara n’igihugu cye.

 

Zelensky yabitangaje nyuma y’ibyumweru bibiri hari Abashinwa bafatiwe muri iriya ntambara, ibyashimangiye ko u Bushinwa buha u Burusiya ingabo zo kubufasha ku rubamba.

 

Perezida wa Ukraine mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku wa Gatatu, yavuze ko “abandi Bashinwa benshi” barwanye muri iriya ntambara, agendeye ku makuru yakusanyijwe na Guverinoma ye.

 

Yunzemo ati: “Hari abantu 155 dufitiye amazina n’amazina ya Pasiporo. Abashinwa 155 bari kurwanya abanya-Ukraine ku butaka bwa Ukraine.”

Zelensky yunzemo ko u Burusiya bumaze igihe bwifashisha imbuga nkoranyambaga bwinjiza Abashinwa mu ngabo zabwo, ndetse “Beijing irabizi.”

 

Zelensky yavuze ko bariya Bashinwa bahererwa imyitozo i Moscow, mbere yo koherezwa kurwana muri Ukraine.

Perezida wa Ukraine kandi yashyize ku rubuga rwe rwa X amashusho yerekana Abashinwa bafatiwe ku rugamba basa n’abahatwa ibibazo.

Inkuru Wasoma:  RDC yajyanye muri Qatar icyifuzo ‘gashozantambara’ kuri AFC/M23

Abo Bashinwa ubwo bisobanuraga bumvikanye basobanura uko bafashwe.

 

Umwe muri bo yumvikanye avuga ko ari ubwa mbere yari yorohejwe mu nshingano n’ubwa mbere mu mirwano.

Uyu yunzemo ati: “Mbere y’ibi sinari naranigeze ndashisha imbunda.”

U Bushinwa biciye mu muvugizi wa Guverinoma yabwo, yasabye Ukraine “kumva neza uruhare rw’u Bushinwa no kwirinda gutangaza amagambo atari ngombwa.”

 

Lin Jian mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X yunzemo ati: “U Bushinwa si bwo bwateje ikibazo cyo muri Ukraine ndetse ntiburi mu bakigize. U Bushinwa bushyigikiye kandi bugateza imbere ikemurwa mu mahoro y’amakimbirane.”

 

U Bushinwa buvuga ko abaturage babwo bari kurwana ku ruhande rw’u Burusiya baba barabikoze ku giti cyabo bwite, bushimangira ko bwakunze gusaba abaturage babwo kureka kwivanga mu makimbirane yitwaje intwaro.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka