Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abashinwa batandatu ndetse n’Abanye-Congo babiri bitabye Imana nyuma y’uko abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro, bagabye igitero mu kirombe cy’Abashinwa giherereye mu Burasirazuba b’iki gihugu.
Nyuma y’uko iki gitero cyagabwe n’abantu bataramenyekana muri Teritwari ya Djugu mu Ntara ya Ituri, ikungahaye ku mabuye y’agaciro ya zahabu, Leta y’u Bushinwa yacyamaganiye kure. Icyakora, umuyobozi w’iyi Ntara, Ruphin Mapela, yavuze ko iki gitero cyagabwe n’abarwanyi biyitirira ishyirahamwe ry’abiyita ko bashaka guteza imbere Congo (CODECO), rigizwe ahanini n’abo mu bwoko bw’Abalendu.
Ubushakashatsi bw’ikigo cyiga kikanakora ubushakashatsi ku bikorwa by’iterabwoba kizwi nka African Center for the Study and Research on Terrorism, kigaragaza ko mu myaka ine itambutse, uyu mutwe wa CODECO wo wonyine wahitanye abaturage b’abasivili 1 800, mu gihe abasaga 500 bakomerekeye mu bitero wagiye ubagabaho mu bihe bitandukanye.