Abashoferi bahishuriwe akayabo k’amafaranga bazajya bacibwa mu gihe bafashwe batendetse byibura umugenzi umwe gusa

Polisi y’u Rwanda iributsa abatwara imodoka mu Mujyi wa Kigali kwirinda kurenza umubare ntarengwa w’abagenzi kuko uzafatwa yarenze kuri aya mabwiriza azajya ahanishwa amande y’ibihumbi 30 Frw ku mugenzi umwe gusa yarengejeho, ni nyuma y’uko abagenzi benshi bavuze ko bikorwa kandi bigashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Iki kibazo cyabajwe gutangwa na bamwe mu batega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, aho basaba inzego zibishinzwe gukemura ikibazo cy’uburyo batwarwa ndetse bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bagejeje iki kibazo kuri Guverinoma kugira ngo gishakirwe byihuse cyane.

Ikibazo cyagaragajwe ni mu masaha ya mu gitondo, nko muri gare ya Nyabugogo kimwe n’ahandi hahurira imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, usanga hari abakeneye gutega benshi uburyo batwarwamo ntibubashimishe. Nyamara ikibazi si imodoka nke ahubwo ngo biterwa no kutumvikana kw’abazitwara, bituma zimwe zigenda zarengeje umubare w’abo zigomba gutwara ku buryo izindi zibura abo zitwara.

Inkuru Wasoma:  Impamvu amatora yo gushaka meya mushya wa Rubavu yasubitswe

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface avuga ko iki kibazo kizwi kandi ko ku bufatanye n’izindi nzego hari icyo barimo gukora mu rwego rwo kugishakira igisubizo. abagize Inteko Ishinga Amategeko kandi basabye guverinoma kugishakira igisubizo ku buryo hajyaho n’ibihano mu gihe bibaye ngombwa, ku barenga ku mabwiriza yo gutwara abantu nk’uko biba ku modoka zitwara abagenzi mu Ntara zitandukanye z’igihugu.

Nyamara iki kibazo nubwo kikivugwa Leta yakoze ibishoboka byose yongera imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, mu rwego rwo gusubiza ibyifuzo by’abaturage bari bamaranye igihe ku kibazo cy’ingendo mu Mujyi wa Kigali zagoranaga ku bw’imodoka zari nkeya, bityo Leta ihita ivuga ko zisi nini zitagomba kurenza abagenzi abagenzi 70, ni ukuvuga 40 bicaye na 30 bahagaze.

Dore uko ibiciro byo gutwara abagenzi byahinduwe;

Ibiciro bishya by’ingendo mu Rwanda

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved