Abasirikare 13 barimo abari mu butumwa bw’abari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) n’ab’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC), baguye mu ntambara ishyamiranyije ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC na M23.
Abasirikare bapfuye barimo icyenda ba Afurika y’Epfo baguye mu ntambara bahanganye na M23 ngo idafata umujyi wa Goma, batatu bakomoka muri Malawi n’umwe ukomoka muri Uruguay.
BBC yanditse ko Umuryango w’Abibumbye wahise utangira gukura abakozi bawo batari ingenzi cyane i Goma.
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko ku wa 25 Mutarama 2025, yaganiriye na Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame abagaragariza uko atewe impungenge n’ibiri kubera muri Kivu y’Amajyaruguru, asaba ko M23 yahagarika imirwano hagasubukurwa ibiganiro bigamije amahoro vuba byihuse.
Kuva M23 yakwigarurira uduce twa Minova na Masisi, Leta ya RDC n’imiryango mpuzamahanga byatangiye kugaragaza impungenge ko ishobora kongera gufata Goma.
Mu minsi mike ishize ibihugu nk’u Bwongereza, u Bufaransa, u Budage na Amerika byasabye abaturage babyo baba i Goma kuhava inzira zikigendwa.