Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko mu mpera z’icyumweru gishize abasirikare batatu bacyo biciwe n’ibyihebe muri Mozambique, abandi batandatu barakomereka.

Aba basirikare bishwe ku wa 3 Gicurasi, ubwo ibyihebe byabategeraga igico mu ishyamba ry’inzitane rya Katupa riherereye mu karere ka Macomia ho mu ntara ya Cabo Delgado.

 

RDF ifite ingabo n’abapolisi muri iyi ntara yari yarayogojwe n’ibyihebe byo mu mutwe wa Ansar Al Sunnah kuva muri Nyakanga 2021.

Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuze ko bariya basirikare batezwe igico ubwo bari mu kazi.

 

Ati: “Byabaye ku wa 3 Gicurasi mu ishyamba rya Katupa. Byabaye abasirikare bari mu kazi, batatu bagwa muri icyo gico, abandi batandatu barakomereka, ariko bari gukira. Ku mwanzi byabaye bibi cyane.”

 

Ishyamba rya Katupa bariya basirikare biciwemo, ni hamwe mu ho ibyihebe byahungiye ubwo byirukanwaga mu tundi turere twa Cabo Delgado.

Akarere ka Macomia riherereyemo kahoze kagenzurwa n’Ingabo za SADC.

 

Mu mpera za 2023, Ingabo z’u Rwanda zarwanye bikomeye n’ibyihebe muri ako gace, zibasha kurokora abaturage bagera muri 600 bari barafashwe nk’imbohe.

 

 

Izi ngabo nyuma yo kwirukana ibyihebe mu duce dutandukanye nka Palma, Nangade, Muidumbe, Quissanga, Macomia na Mocimboa da Praia; kuri ubu zihugiye mu gutoza ingabo za Mozambique mu rwego rwo kuzongerera ubushobozi.

 

RDF ivuga ko ingabo zayo zimaze kugarura amahoro muri Cabo Delgado byibura ku kigero cya 95%.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.