Abasirikare babarirwa muri 300 ba Afurika y’Epfo na bagenzi babo b’umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika yo mu majyepfo (SADC) bari mu Burasirazuba bwa DRC bahanganye n’ umutwe wa M23 basubiye iwabo banyujijwe mu Rwanda.
Nyuma yo gutsindwa mu rugamba i Goma aho bari bafatanyijemo n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Wazelendo, umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse n’Abarundi mu kwezi gushize, abasirikare ba SADC biganjemo aba Afurika y’Epfo bamanitse igitambaro cy’ umweru kigaragaza ko batsinzwe, basubira mu bigo barimo bibiri kimwe kiri Mubambiro ikindi ku kibuga cy’ indege i Goma.
Aba basirikare basabye gutaha banyuze ku kibuga cy’ indege cya Goma barangirwa kuko cyangijwe n’ intambara, bemererwa gutaha banyuze ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi.
Kuva tariki 21 Gashyantare abasirikare ba SADC bemerewe gutaha ariko bashaka gutwara ibikoresho byabo by’intambara. Bivugwa ko ibi bikoresha byari bihishemo n’amabuye y’agaciro.
Umwe mu bayobozi ba M23 yavuzeko abasirikare ba SADC bashatse gutaha bambaye imyenda itari iy’akazi ariko barabyangirwa.
Iki kandi, ngo basabye gutaha ariko nta munyamakuru ubafashe ifoto, ngo bagaragare mu itangazamakuru.
Agira ati” ibiganiro birakomeje kuko ntibashaka kujya mu itangazamakuru, kandi n’ ubwo ari abasirikare batsinzwe bari mu biganza byacu tugomba kubarinda.”