banner

Abasirikare ba FARDC 2500 baguye mu mirwano na M23 i Goma

Imiryango mpuzamahanga ikora ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko nyuma y’agahenge katangajwe na M23, hatangiye ibikorwa byo gushyingura abapfiriye mu mirwano y’ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe irimo Wazalendo na FDLR bari bahanganyemo na M23 i Goma, aho byatangajwe ko iyo mirwano yaguyemo abasaga 2500 bo ku ruhande rwa FARDC.

Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru wafashwe na M23 ku wa 26 Mutarama 2025, ingabo za Leta, FARDC, Wazalendo iz’u Burundi, abacancuri n’abandi bayabangira ingata.

Gusa abageze mu Mujyi wa Goma ukimara gufatwa na M23 basanze byinshi mu bikoresho bya gisirikare bya FARDC, birimo imodoka z’intambara, imbunda n’ibindi byandagaye ku mihanda, mu gihe abaturage bamwe bari bahunze abandi bagumye mu nzu zabo bategereje amaherezo.

Kureba muri izo modoka ufite umutima woroshye ntibyari gushoboka kuko hari hakirimo imirambo y’abazikoreshaga barasiwe ku rugamba, abarurokotse bagakiza amagara yabo.

Imibare ya Loni igaragaza ko ababarirwa mu 3000 ari bo bishwe mu ntambara yagejeje ku ifatwa rya Goma.

Aba barimo abo ku ruhande rw’ingabo za FARDC n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo n’abandi bafatanyije ku rugamba, bagera ku 2500.

Ubwo M23 yari imaze gufata umujyi wa Goma, abasirikare ba FARDC bahungiye mu Rwanda bavuze ko bisanze bagoswe na M23 impande zose bakabona nta yandi mahitamo basigaranye uretse gushaka uko bagera mu Rwanda.

Inkuru Wasoma:  Amerika yasabye abaturage bayo bari muri RDC kuryamira amajanja

Ati “Ingabo zirinda Goma zari ku kibuga cy’indege, ariko ayo mayeri y’urugamba ntasobanutse, ni gute twari kujya ku kibuga cy’indege mu gihe umwanzi yazengurutse Goma yose yatangiye kurasa? Ntabwo twari kurinda ikibuga cyazengurutswe! Ubwo umwanzi yarasaga twahise tugira inkomere nyinshi tunapfusha abantu benshi. Njye maze kubona ko bari kuturasa nahise mbona ko ibintu atari amahoro.”

Kuva amasasu yatuza i Goma, abari bavuye mu byabo batangiye gutaha ndetse n’imirimo irasubukurwa bisanzwe. Mu bindi bice byigaruriwe na M23 na ho abari barashyizwe mu nkambi z’imbere mu gihugu batangiye gusubira mu byabo.

Nk’urugero inkambi ya Kanyarucinya yamaze gufungwa kuko abaturage bose bari bayirimo basubiye mu ngo zabo muri teritwari ya Nyiragongo.

Amakuru avuga ko M23 yakoze ibishoboka igashyiraho uburyo bwo gutwara abantu ibavana mu nkambi ya Mugunga bataha iwabo i Masisi.

Abasesenguzi bemeza ko Loni isanganywe ingabo za MONUSCO mu Burasirazuba bwa RDC kuva mu 1999 yasaga n’ishyigikiye umutekano muke mu karere ku buryo ubu iri kugoreka ukuri kw’ibihabera kugira ngo igaragaze impamvu hagikenewe ubutumwa bwayo muri RDC.

Magingo aya abakozi benshi b’Amashami ya Loni bahunze u Burasirazuba bwa RDC banyuze ku mupaka w’u Rwanda i Rubavu berekeza i Kinshasa n’ahandi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved

error: Oops!