Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yatangaje ko Ingabo ze zahanganye n’abasirikare barenga ibihumbi 11 ba Koreya ya Ruguru bari kurwana ku ruhande rw’u Burusiya, ndetse hari benshi bamaze kuhasiga ubuzima.

 

Uyu mugabo yavuze ko izi Ngabo zatangiriye intambara mu gace ka Kursk, aka kakaba agace k’u Burusiya kagenzurwa na Ukraine. Aha ngo niho Ingabo za Ukraine zahuriye n’Ingabo za Koreya ya Ruguru, impande zombi ziresurana birangira zose zitakaje abasirikare.

[irp]

Zelensky yavuze ko mu gihe Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, aherutse gutangaza ko igihugu cye cyiteguye kwinjira mu biganiro bishobora guhagarika iyi ntambara, nubwo ubufasha bw’Ingabo za Koreya ya Ruguru busobanuye ko iyi ntambara ishobora kuzamara igihe kinini.

 

Ku rundi ruhande, benshi mu bayobozi b’u Burayi ntibizeye neza ko Trump azakomeza guha Ukraine inkunga, ndetse uyu muyobozi nawe yakunze guca amarenga mu bihe byo kwiyamamaza, avuga ko bitumvikana uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeza gusohora amafaranga menshi ziha Ukraine inkunga.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.