Abasirikare ba Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, bakorera muri Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, baravugwaho kwiba imyaka y’abaturage iba iri mu mirima yabo. Ibi biravugwa n’abaturage baturiye akarere ka Minembwe, aho bagaragaje ko abasirikare ba FARDC bo muri brigade ya 21 ifite icyicaro gikuru mu Minembwe bari gusahura imirima yabo.
Abaturage baravuga ko buri gace karimo inkambi y’aba basirikare, imirima igaherereyemo basanga yibwe. Uwavuganye n’ikinyamakuru cya Minembwe yagize ati “Aba basirikare bari kwiba imyaka cyane. Imirima yibwa cyane n’iri hafi n’ahari inkambi yabo.”
Imyaka yibwa cyane n’ihinzemo ibijumba, ibigori n’ibishyimbo ndetse n’intoryi. Inkambi z’aba basirikare, hari iri i Lundu, Gakenke, Ugeafi, ku Kiziba, hakaba kandi n’icyicaro gikuru cya brigade kiri muri Minembwe centre.
Biravugwa ko biba mu mirima iba iri munzitiro, mu Bishanga ndetse n’ihingwa mu Bisambu kure y’i mihana. Nubwo kwiba imyaka byagiye bikorwa n’aba basirikare ba FARDC kuva mbere, ariko bavuga ko byongeye gufata indi ntera ubwo Wazalendo na FDLR bavangwaga n’izi ngabo zo muri brigade ya 21.
Ahagana mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize, brigade ya 12 yahoraga ikorera muri aka gace yarahavanwe, aho ingabo zo muri yo na zo zashinjwaga kubana nabi n’abaturage. Icyo gihe nibwo iyi brigade ya 21 yahise ihazanwa, gusa brigade kuva igeze muri aka gace ntabwo yigeze ivugwaho ibyiza, kuko ndetse mu mezi make ashize sosiyete sivile ya Minembwe yanditse inzandiko nyinshi zisaba ko yahavanwa.
Irashinjwa cyane cyane guteza umutekano muke muri aka gace, kwangiriza imirima y’abaturage, kwiba, kwica abasivile no kugaba ibitero mu mihana y’Abanyamulenge.
Tariki ya 26,27 na 28/12/2024, iyi brigade yagabye ibitero mu muhana w’i Lundu, Lwiko, Kalingi na Runundu kuri Ugeafi no kuri Evomi. Ibi bitero byahitanye Abanyamulenge bane, harimo n’abandi babarirwa mu mirongo babikomerekeyemo.