banner

Abasirikare ba RDC barashinjwa gusahura amaduka bahunga M23

Abacuruzi bo muri Teritwari ya Lubero, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru barashinja abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusahura amaduka yabo mu gihe bahunga umutwe witwaje intwaro wa M23.

Ubu busahuzi bwakorewe muri Santere ya Lubero no mu Mujyi wa Butembo nyuma y’aho abarwanyi ba M23 bafashe Santere ya Kitsombiro na Ndoluma tariki ya 19 Gashyantare 2025.

Umwe muri aba bacuruzi witwa Kakule Jersas yatangarije TV5 Monde ati “Amaduka acurururizwamo telefoni, imyambaro n’ibikapu yarasahuwe.”

Abacuruzi benshi bo muri Santere ya Lubero n’Umujyi wa Butembo bafunze amaduka yabo kugira ngo abasirikare ba RDC badakomeza gusahura ibicuruzwa byabo.

Inkuru Wasoma:  Donald Trump yirukanye Gen Brown wari umaze imyaka 41 mu gisirikare

Meya w’Umujyi wa Butembo, Komiseri Mowa Baeki Roger, yatangaje ko abayobozi badashobora gutegeka abacuruzi gufungura amaduka mu gihe babona hari ikibazo, gusa ngo inzego za Leta zirahari kugira ngo zibarindire umutekano.

Abasirikare ba RDC barashinjwa gusahura santere ya Lubero n’umujyi wa Butembo

Komiseri Mowa Baeki Roger yatangaje ko inzego zibishinzwe zizarindira abaturage umutekano

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!