Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, cyatangaje ko buri musirikare yongerewe Amadolari maganatanu ya Amerika (500$) ku mushahara yari asanganywe.
Abasirikare ba Congo bari basanzwe bataka umushahara muke bagenerwaga kuko umusirikare muto yahembwaga amadolari y’Amerika 100.
Itangazo ry’igisirikare cya Congo, FARDC, cyatangaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yahisemo kongera umushahara w’abasirikare mu rwego rwo kubereka ko bakwiye kugira icyizere cy’uko umushahara wabo uzakomeza kongerwa.
Ubutumwa bukomeza bugira buti: “Turashishikariza urubyiruko rw’abagore n’abakobwa kwinjira muri FARDC kugira ngo turinde igihugu cyacu. Twese hamwe, turi imbaraga zikomeye.”
Abasirikare bongerewe umushahara mu gihe FARDC n’Ihuriro ryayo FDLR, Wazalendo, Abarundi bakomeje guhangana n’Umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Congo.