Icyiciro cya mbere cy’abasirikare b’Umuryango w’Ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika (SADC) bagera kuri 700, bari baroherejwe mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), cyatashye kuri uyu wa Kane, banyuze ku butaka bw’u Rwanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, imodoka zitwaye abo basirikare zaturutse mu Mujyi wa Goma aho babaga, zinjira mu Rwanda mbere yo gukomeza urugendo ruberekeza iwabo.
Bisi 13 zari zitwaye abo basirikare, ibikoresho byabo bwite ndetse n’ibyo bifashishaga ku rugamba byari byarasigaye, ni zo zanyuze mu Rwanda zikirindwa na Polisi n’Ingabo z’u Rwanda.
Abo basirikare bakomoka mu bihugu bitatu bigize SADC, ari byo Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi. Nyuma yo kuva ku butaka bw’u Rwanda, biteganyijwe ko berekeza i Chato muri Tanzania.
Abasirikare b’Abanya-Tanzania bazakomereza urugendo berekeza i Dar es Salaam, mu gihe abo muri Afurika y’Epfo na Malawi bo bazafata indege zibasubiza mu bihugu byabo.
Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyatangaje ko ku wa Gatanu tariki ya 13 Kamena 2025, abasirikare bacyo bazakirirwa na Minisitiri w’Ingabo ndetse n’abayobozi bakuru b’igisirikare i Bloemfontein, guhera saa sita z’amanywa.
SADC yatangiye ibikorwa byo gucyura ingabo zayo muri Gicurasi 2025, nyuma yo gusoza igikorwa cyo gukusanya ibikoresho bya gisirikare byazo harimo n’intwaro, byanyujijwe ku butaka bw’u Rwanda.
Uyu muryango wari warohereje ziriya ngabo mu mpera z’umwaka wa 2023, mu rwego rwo gufasha ingabo za Leta ya RDC mu rugamba zirwanamo n’umutwe wa M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Icyemezo cyo kuzikura ku rugamba cyafashwe nyuma y’uko ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo n’iza SADC ryari ryatsinzwe imirwano, bikarangira umutwe wa M23 usubije ibice bitandukanye birimo n’Umujyi wa Goma.