Mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ingabo za Uganda ziri mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro zarasanye n’abasirikare ba RDC babiri ba Congo bahasiga ubuzima.
Ibi byabereye muri teritwari ya Djugu, mu Ntara ya Ituri, ubwo abasirikare b’Ubugande bafataga abantu babiri bakekwaho kuba abarwanyi ba CODECO, umutwe umaze igihe kinini uhohotera abaturage.
Mu gitondo cyo ku wa 2 Ukuboza 2025, ingabo za RDC zageze ku kigo cy’ingabo za Uganda kiri muri Djugu zishaka gufunguza abo bafashwe. Gusa ingabo za Uganda zarabyanze, bituma bashyamirana, impande zombi zitangira kurasana.
Amakuru yatangajwe akomeza avuga ko uku kurasana kwaguyemo abasirikare babiri ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubuyobozi bwa Djugu bwemeza ko umwe mu basirikare bahasize ubuzima yari umurinzi wa hafi w’umuyobozi w’ingabo za RDC muri ako gace. Hari n’undi musirikare w’Umunyekongo wahakomerekeye bikabije, ndetse anamburwa imbunda ya AK-47.
Ubuyobozi bw’iyi teritwari bwatangaje ko ku wa 3 Ukuboza buzohereza intumwa ahabereye iyi mirwano kugira ngo hibandwe ku iperereza ryimbitse, rishakishe ibisobanuro birambuye ku byabaye.