Abasirikare b’Ingabo za Uganda bari mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa RDC barashe banica abanye-Congo babiri, mu makimbirane yabereye muri teritwari ya Djugu, Intara ya Ituri.
Ibi byabaye nyuma y’uko Ingabo za Uganda zifatanye abantu babiri zikeka ko ari abarwanyi b’umutwe wa CODECO, umaze imyaka myinshi ukora ubwicanyi bwibasira abasivili.
Mu gitondo cyo ku wa 2 Ukuboza 2025, abasirikare ba FARDC basanze aba bantu bafungiye ahantu ha Uganda muri Santere ya Djugu, basaba ko barekurwa. Ingabo za Uganda zanze kubasubiza, bituma impande zombi zitangira kurasana.
Umuyobozi wa teritwari ya Djugu yatangaje ko mu bapfuye harimo umurinzi wihariye w’Umuyobozi w’Ingabo za RDC muri ako gace. Undi musirikare w’Umunye-Congo yakomerekejwe bikomeye, ndetse bamwambura imbunda ya AK-47.
Biteganyijwe ko ku wa 3 Ukuboza hatumwa intumwa mu gace kabereyemo iyi mirwano kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse, hamenyekane n’icyateye amakimbirane hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.