Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Urwego rushinzwe ubutasi mu Burundi (NSR) rwatangiye kwica abasirikare n’imbonerakure banze kujya gufatanya na FARDC mu kurwanya umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Congo.
Nk’uko Radio Publique Africaine ibitangaza, abasirikare basaga umunani nibo bamaze kwicwa nyuma y’uko ingabo z’iki gihugu zanze kujya guha umusada Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara zihanganyemo n’umutwe wa M23.
Icyakora hari amwe mu makuru avuga ko hari abasirikare banga kujya kurwana ku rugamba kubera batarasobanukirwa neza impamvu Leta y’u Burundi yari yabyinjiyemo. RPA ikomeza ivuga ko uretse kuba izi mbonerakure n’abasirikare barafashwe bagafungwa ngo bamaze n’igihe bicwa urusorongo.
Iyi radiyo kandi yatangaje ko hari amakuru yamenye avuye mu butasi bw’iki gihugu ko ku wa 30 Mutarama 2024, hari abantu umunani barimo abasirikare babiri n’Imbonerakure esheshatu zishwe, nyuma yo kuvanwa muri gereza ya SNR iherereye i Bujumbura. Bivugwa ko kandi kugira ngo habeho ubu bwicanyi bigirwamo uruhare n’Ukuriye urwego rw’ubutasi bw’u Burundi, Gen de Brigade Ildephonse Habarurema.