banner

Abasirikare bakomeye barimo n’Abofisiye basabiwe igihano cyo kwicwa

Abasirikare 11 barimo n’Abofisiye bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), basabiwe igihano cy’urupfu n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare, ni nyuma yo kubashinja kuba ibigwari bagahunga umwanzi ubwo bari ku rugamba bahanganyemo n’inyeshyamba za M23.

Amakuru ahari ni uko aba basirikare barimo ba Ofossiye batanu bashinjwe iki cyaha nyuma yo kuvugwaho guhunga ku rugamba mu mirwano yabahuzaga na M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Icyakora uwunganira umwe mu basirikare bafunzwe yavuze ko abaregwa batigeze bahunga urugamba cyangwa ngo bate ibirindiro byabo byari ahitwa Café Lushangi, hafi y’Umujyi wa Sake.

Inkuru Wasoma:  Amerika ntiyaba yategeje Ukraine u Burusiya ku manywa y’ihangu?

Biteganyijwe ko ku wa 5 Mata 2024, abaregwa bazongera kugezwa imbere y’urukiko rwa gisirikare rw’i Goma rubaburanisha. Mu gihe baba bahamijwe ibyaha baregwa, baba abantu ba mbere bashobora guhanishwa igihano cy’urupfu Leta ya Reubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iheruka gusubizaho nyuma y’imyaka 21 yaragisubitse.

Ni nyuma y’uko muri uku kwezi kwa Werurwe, Leta ya Congo yatangaje ko isubijeho igihano cy’urupfu, mu rwego rwo guhangana by’umwihariko n’abasirikare bagambanira igihugu cyo kimwe n’abandi bantu bakora ibikorwa by’urugomo ruteza impfu mu bice by’imijyi itandukanye y’iki gihugu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved