Abasirikare bane ba Afurika y’Epfo bakomerekeye mu mirwano bahanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera za Mutarama 2025, baracyari mu bitaro.

 

Ku mugoroba wa tariki ya 24 Gashyantare, abasirikare ba Afurika y’Epfo, aba Tanzania na Malawi bakomerekeye muri iyi mirwano n’abari bafite ubundi burwayi, bose hamwe barenga 190 bacyuwe banyujijwe mu Rwanda.

 

Mbere y’uko bajya mu modoka zari ku mupaka w’u Rwanda na RDC, bamwe muri bo bari batwawe mu magare y’abafite ubumuga kuko bari barakomeretse bikomeye barimo abacitse amaguru.

 

Icyo gihe, Umuvugizi w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Admiral Prince Tshabalala, yasobanuye ko Afurika y’Epfo ifitemo abasirikare 127 barimo abajyanywe kuvurirwa mu bitaro byo ku rwego rwo hejuru muri iki gihugu, n’abahawe ubufasha mu by’imitekerereze.

 

Mu kiganiro na NewzRoom Afrika, tariki ya 1 Gicurasi, Tshabalala yatangaje ko mu basirikare bakomeretse bacyuwe muri Gashyantare, abenshi basezerewe n’ibitaro, hasigaramo bane bakomeretse cyane.

 

Yagize ati “Hafi y’abasirikare bose bacyuwe bahawe ubufasha mu bijyanye n’imitekerereze, abenshi baratashye. Abasigaye ni bane bakomeretse cyane, baracyari mu bitaro, bahabwa ubuvuzi bwiza.”

 

Abajijwe uburyo aba basirikare bakomeretsemo, Tshabalala yagize ati “Ni ibikomere batewe ahanini n’ibitero bikomeye M23 yagabye ku kigo cyacu. Ntabwo bakiri mu ndembe, bari kuvurirwa ahasanzwe.”

 

Afurika y’Epfo isobanura ko abasirikare bayo 14 bapfiriye mu rugamba rwabereye i Sake n’i Goma.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.