Abasirikare b’u Burundi babarirwa muri 500, bamaze gutoroka Igisirikare cy’iki gihugu nyuma yo kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bari baroherejwe kurwanya inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23.
Amakuru y’iri toroka yemejwe n’umwe muri ba Ofisiye ba FDNB, mu kiganiro n’impirimbanyi Pacifique Nininahazwe.
Uyu yavuze ko ubwo u Burundi bwacyuraga abasirikare babwo mu kwezi gushize k’Ukuboza, abenshi bagiye gusura imiryango yabo bayigumamo, mu gihe abafite za passport bahise berekeza mu mahanga.
Yagize ati: “Ibyabaye biratanga isomo. Ubwo abasirikare batahukaga bagahurizwa ku Mudubugu, abenshi baratorotse. Hari benshi bagiye iwabo gusura imiryango, bahita bagumayo ntibagaruka. Abafite pasiporo bo bamaze kugenda. Bamwe bari mu bihugu by’akarere, abandi bageze i Dubai. Abasirikare batagarutse bararenga 500.”
Kuri ubu amakuru avuga ko Igisirikare cy’u Burundi cyamaze gufata ingamba zo gufata abasirikare batorotse, zirimo gushyira abasirikare bambaye imyambaro isanzwe ku mipaka no ku kibuga cy’indege cya Bujumbura ngo barebe niba hari bene wabo bazi babafate.
Igisirikare cy’u Burundi kandi cyamaze gushyikiriza abakuru b’imirenge igize igihugu amazina y’abasirikare batorotse, kugira ngo uwo babonye bahite bamufata.