Abasirikare bari mu myitozo bahitanywe n’igitero cy’uwabarasheho

Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yatangaje ko abasirikare batatu b’ingabo zayo, baguye mu gikorwa cy’iterabwoba cyakozwe n’umusirikare warashe ikigo cya gisirikare mu Murwa Mukuru wa Somalia ubwo barimo gutoza ingabo za Somalia ndetse hakomereka n’abandi babiri.

Icyakora iyi Minisiteri y’Ingabo nta makuru menshi yatanze kuti uru rugomo ariko yakomeje ivuga ko ku bufatanye na Leta y’Abarabu (UAE) batangiye gukora iperereza. Hari abaforomo bo mu Bitaro bya Erdogan i Mogadishu babwiye Reuters ko umusirikare mukuru wa UAE yapfuye ndetse abandi bapolisi bane barakomereka bikabije.

Nk’uko kandi byatangajwe n’Umuyobozi w’Ingabo, umusirikare wahoze mu mutwe wa Al-Queda nyuma akajya mu gisirikare cya Somalia aherutse kurasa mu kigo cya gisirikare cya Gordon, kiyobowe na UAE, byatumye abandi basirikare bahasiga ubuzima. Ati “Uyu musirikare yarashe ku batoza ba UAE ndetse n’abayobozi b’ingabo za Somalia igihe batangiraga gusenga. Abapolisi bane ba UAE barakomeretse mu gihe abasirikare bane ba Somalia bapfuye.”

Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, mu magambo ye yihanganishije UAE nyuma y’ibyabaye. Mu itangazo ryanyuze kuri Radiyo al Andalus rivuga ko abarwanyi b’umutwe wa Al Shabaab watangaje ko ari wo nyirabayazana w’icyo gitero ndetse utangaza ko abasirikare 17 bishwe n’abarwanyi bawo.

Inkuru Wasoma:  Umukandida urusha abandi amahirwe yo kuyobora RDC yagaragaye! Hatangajwe amajwi mashya y’ibyavuye mu matora

Inkuru Wasoma:  Mali: Perezida yirukanye Minisitiri w’Intebe n’abagize guverinoma

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved