Mu byumweru bibiri bishize abasirikare batanu ba Israel bari mu ntambara n’umutwe wa Hamas muri Gaza, bariyahuye.
Abiyahuye biganjemo abakiri bato ndetse n’inkeragutabara zari zarasezerewe ku rugamba nyuma zikaza kugarurwa gutanga ubufasha.
Imibare y’abasirikare ba Israel biyahura yatangiye kuzamuka cyane nyuma y’uko umutwe wa Hamas uteye iki gihugu ku wa 7 Ukwakira 2023, Leta igahita ifata umwanzuro wo kuyisubiza.
Kuva icyo gihe mu 2023, abasirikare barindwi ba Israel bariyahuye, mu 2024 hiyahura 21. Kuva mu ntangiriro za 2025 abiyahuye bo ni 20.
Ku wa 20 Nyakanga, ubuyobozi bw’Ingabo za Israel bwatangaje ko umusirikare Dan Phillipson wari ukiri ku masomo yirashe ku wa 15 Nyakanga ariko apfa kuri uwo munsi yishwe n’ibikomere. Yari abaye uwa kane mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa bishize.
Ubuyobozi bw’igisirikare muri Israel bugaragaza ko imibare myinshi y’abiyahura usanga ari inkeragutabara zagaruwe ku rugamba ndetse bakagaragaza ko impamvu nyamukuru itera ibyo bikorwa ari ihungabana ry’ibyo bahura nabyo ku rugamba atari ikibazo cyo muryango cyangwa ku giti cyabo.
Igisirikare cya Israel cyagaragaje ko kandi ibihumbi n’ibihumbi by’inkeragutabara zimaze kuva ku rugamba kubera ibyo bibazo by’ihungabana bafite.