Abasirikare benshi bakomeye muri Congo baravugwaho kujya gutura mu irimbi

Inkuru ikomeje kuvugwa cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iravuga ko hari abantu benshi biganjemo Abasirikare bakuru b’iki gihugu, bakomeje kujya gutura mu irimbi rya Kinsuka riherereye muri Komini ya Mount-Ngafula mu Majyepfo y’Umurwa Mukuru, i Kinshasa. https://imirasiretv.com/kamonyi-umukobwa-wimyaka-24-yabyaye-umwana-abifashijwemo-na-nyina-bahita-bamwica/

Radio Okapi yatangaje ko uko bwije n’uko bukeye abantu bakomeza kwimukira muri iri rimbi, kuko kuri ubu hamaze kugera imiryango myinshi bitandukanye nuko mbere byari bisanzwe, aho abantu bagenderaga kure cyangwa bagatinya gutura hafi y’aho bashyingura abitabye Imana.

Umwe mu miryango ituye muri iri rimbi, witwa Paul Bangala, yasobanuye uko yaje kuhatura, avuga ko abayobozi gakondo bo muri aka gace bagurishije ubutaka n’umugore kugira ngo ajye abona aho ashyingura abo mu muryango we. Ati “Yahaguze kugira ngo ajye ahashyingura abo mu muryango we. Ni bwo yubatse ziriya nzu mubona. Yaje kuntuza hano kugira ngo nzajye mucungira umutungo.”

Uyu yavuze ko izo nyubako zubatswe mu masaha y’ijoro ndetse inyinshi muri zo ni iza bamwe mu basirikare bakomeye. Ati“Kuva baza gutura aha, nta bantu bongeye kuza kuhashyingura abantu. Abantu bakomeje kuza kubaka inzu mu mabati, kandi iziheruka kuhubakwa ni iz’Abajenerali n’abagore babo.”

Icyakora n’ubwo iri rimbi rikomeje guturwamo ku bwinshi, si ibintu bisanzwe i Kinshasa kuko ubusanzwe ahashyinguwe abantu barubakwa ndetse hakubahwa nk’ahantu haba habitse imibiri y’abitabye Imana. Bivugwa ko imva nyinshi ziri muri iri rimbi zangiritse cyane, mu gihe izindi zikomeje gutwarwa n’isuri. https://imirasiretv.com/umusore-yasabye-umusaza-kumugurira-icupa-ryinzoga-abyanze-ahita-amuruma-umunwa-arawuca-aranawumira/

Inkuru Wasoma:  Kuki Netanyahu yirukanye Minisitiri w’Ingabo?

Inkuru Wasoma:  Abasirikare bakomeye barimo n’Abofisiye basabiwe igihano cyo kwicwa

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved