Tariki 28 Kamena 2025 nibwo icyiciro cya nyuma cy’Ingabo 576 z’Umuryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo, SADC, zari zimaze umwaka urenga mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zatashye zinyuze mu Rwanda.
Ni mu gihe icyiciro cya mbere cyazo cyavuye mu Burasirazuba bwa RDC ku wa 29 Mata 2025 cyari kigizwe n’imodoka 13 zirimo ibikoresho bya gisirikare n’abasirikare 57 babiherekeje. Aba bagiye ari nk’abagomba gutegura igice bagenzi babo bazabasangamo bakitegura gutaha iwabo.
Amakuru ahari ni uko abasirikari b’Umuryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo, SADC bari mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batashye banyuze ku mupaka w’u Rwanda ari 4.707.
Aba bose ntibajyaga ku biro by’abinjira n’abasohoka ngo batereshe kashi ku mpapuro zabo z’inzira, ahubwo boherezaga bamwe muri bo akaba aribo bajya kubatereshereza kubera ikimwaro n’izindi mpamvu za dipolomasi hagati y’Ibihugu.
Izi ngabo kandi nta muntu wari wemerewe kuzifotora ku ruhande rw’u Rwanda, dore ko kugeza uyu munsi nta foto izwi baba barafotorewe mu mupaka cyangwa mu gice cy’umujyi wa Gisenyi irajya ahagaragara.
Imodoka zatwaraga aba basirikari za sosiyete ya RITCO zavaga mu Rwanda zikambuka i Goma mu bigo bari bacumbitsemo akaba ariho zibafatira, bakavayo bakanyura i Rubavu bakomereza i Kigali, aho bavaga berekeza muri Tanzania.
Icyiciro cya nyuma cy’abasirikare ba SADC cyahagurutse i Rubavu ku mupaka w’u Rwanda na RDC mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki 28 Kamena 2025, kigizwe n’imodoka zitwaye abasirikare.
Ku nshuro ya nyuma hatashye imodoka 15 za RITCO zitwaye abasirikari 576 barimo abakomoka muri Afurika y’Epfo 253, abo muri Tanzania 206 ndetse n’abandi 117 bakomoka muri Malawi.