banner

Abasirikare b’u Burundi bakomerekeye muri RDC bacucitse mu bitaro i Bujumbura

Abasirikare b’u Burundi bakomerekeye ku rugamba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bacucitse mu bitaro bya gisirikare bya Kamenge mu mujyi wa Bujumbura.

Ikinyamakuru SOS Burundi cyatangaje ko igice cyagenewe ababyeyi n’abana cyahinduwe icy’inkomere z’abasirikare bakomerekeye muri iyi ntambara bahanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Umusirikare wakomeretse ku wa 22 Mutarama 2025 yagize ati “Ejo, babiri muri twebwe twoherejwe mu gice cy’abakeneye ubuvuzi bwihuse”, undi ati “Twakubitiwe mu mirwano na M23 muri RDC.”

Yagize ati “Kuva ibi bitaro byashingwa, igice cy’ababyeyi n’abana cyakiraga ababyeyi n’abana bari munsi y’imyaka 15.”

Abavurira muri ibi bitaro batangaje ko umubare w’inkomere z’ingabo z’u Burundi wiyongereye cyane mu byumweru bibiri bishize. Umwe ati “Ku wa Mbere no ku wa Kabiri twarumiwe: buri munsi, inkomere ziri hagati ya 40 na 50 ziraza.”

Muri ibi byumweru bibiri, abarwanyi ba M23 bahanganiye n’ingabo z’u Burundi muri santere ya Ngungu na santere ya Masisi muri teritwari ya Masisi, Lumbishi, Numbi na Shanje muri teritwari ya Kalehe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ingabo z’u Burundi zahiye ubwoba ubwo zari zikomeje gutsindwa, ziva mu birindiro byose zari zifite muri Kivu y’Amajyaruguru, aho zifatanya n’iza RDC kurwanya M23, zihungira muri Kivu y’Amajyepfo.

Inkuru Wasoma:  Abajyanama b’ubuzima bashobora kugirwa abanyamuryango ba Muganga SACCO

M23 yafashe santere ya Minova muri teritwari ya Kalehe mu gitondo cya tariki ya 21 Mutarama, nyuma y’imirwano ikomeye yayihanganishije n’ihuriro ry’ingabo za RDC ku munsi wabanje.

Umusirikare w’u Burundi umaze igihe kirenga umwaka muri RDC, yatangaje ko we na bagenzi be batigeze bakoma mu nkokora M23 ubwo yajyaga gufata Minova, kuko bahunze kugira ngo badafatwa mpiri, cyangwa bakiroha mu Kiyaga cya Kivu.

Kuva muri Minova kw’ingabo z’u Burundi kwashingiye ku ibwiriza ryatanzwe n’umuyobozi wabo, Colonel Pontien Hakizimana uzwi nka Mingi.

Uyu musirikare yatangaje ko hapfuye abasirikare babo benshi kuva ubwo yisubizaga Ngungu tariki ya 14 Mutarama, gusa ngo kumenya umubare wabo biragoye, kuko ntibashobora gutandukanya abapfuye n’abafashwe mpiri.

Ku mbuga nkoranyambaga, byavugwaga ko abasirikare b’u Burundi bagera kuri 200 bapfiriye mu mirwano yabereye muri Ngungu. Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi, Brig Gen Gaspard Baratuza, yemeye ko abasirikare babo bapfira muri RDC, ariko ahakana uyu mubare.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!