banner

Abasirikare b’u Burundi banze kurwana na M23 bakatiwe gufungwa imyaka 30

Abasirikare 272 b’igihugu cy’u Burundi bakatiwe igifungo cy’imyaka igera kuri 30 n’Urukiko rwo muri iki gihugu, ni nyuma y’uko banze kurwanya n’umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Muri Kanama 2023, ni bwo Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yagiranye amasezerano n’uwa RD Congo, bemeza ko Ingabo z’u Burundi zigiye kujya gufasha iza Congo (FARDC) kurwanya umutwe wa M23, ni amasezerano afite agaciro ka miliyari eshanu z’amadolari.

Aba basirikare boherejwe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Muri teritwari ya Masisi, M23 yahiciye abasirikare b’Abarundi benshi, abandi ibafata mpiri kuva mu Ugushyingo 2023 kugeza muri Gicurasi 2024. Icyakora nyua y’aho bamwe muri abo basirikare batangiye kwanga gusubira ku rugamba, basobanura ko batazi icyo barwanira. Hari n’abinubiye kwambikwa impuzankano y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no kudahabwa ibikoresho bikwiye.

Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo gucyura abasirikare banze kurwana guhera mu Ugushyingo 2023 kugeza muri Gashyantare 2024, yifashishije indege n’ikiyaga cya Kivu. Muri rusange, abagera kuri 274 bari bafungiwe mu ntara ya Rumonge, Ngozi, Ruyigi na Bururi.

Inkuru Wasoma:  Umucyo ku cyateye imbangukiragutabara yari itwaye umurwayi kwa muganga yagaragaye igaramye mu muhanda

Mu rubanza rwatangiye muri Gicurasi 2024, aba basirikare bashinjwe kutubahiriza amategeko y’Umukuru w’Igihugu, kwigumura no kugambanira igihugu. Nta n’umwe wari ufite umunyamategeko umwunganira.

Uru rukiko rwafashe icyemezo cyo kugira abere babiri muri bo, abandi rubakatira igifungo cy’imyaka 30, igifungo cy’imyaka 25, abandi bakatirwa imyaka 20. Bose uko ari 272, baciwe ihazabu y’amadolari ya Amerika.

Ubwo uru rubanza rwatangiriraga mu ntara ya Rutana, aba basirikare barimo ba Colonels na Majors babwiye urukiko ko ibyo bakoze byose byashingiraga ku mabwiriza bahabwaga n’ababakuriye. Bari basabye Leta kubagira abere, ikabasubiza mu kazi kabo. Nyuma yo gukatirwa, bagaragaje ko barengana, bateguza ko bateganya kujuririra icyemezo cy’urukiko.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved