banner

Abasirikare icyenda ba RDF basoje amasomo y’imyaka ine muri Qatar

Abasirikare icyenda bo mu Ngabo z’ Rwanda basoje amasomo bari bamazemo imyaka ine muri Qatar, binyuze mu bufatanye bw’u Rwanda n’iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ibirori byo kwishimira iyo ntambwe ikomeye byabaye ku wa 22 no ku wa 23 Mutarama 2025, nk’uko Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yabitangaje kuri X.

Abo basirikare b’u Rwanda kandi bize mu mashuri ya gisirikare atandukanye yo muri Qatar, aho bakuye ubumenyi bunyuranye mu bijyanye n’uyu mwuga wo kurinda ubusugire bw’igihugu.

Ibirori byo gusoza ayo masomo byitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ari kumwe n’abayobozi bakuru batandukanye bo muri iki gihugu.

Byitabiriwe kandi n’itsinda ry’abayobozi batandukanye baturutse mu Rwanda, bari bayobowe n’Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa.

Inkuru Wasoma:  Umunyamakuru Uwineza Liliane wari watawe muri yombi yarekuwe

U Rwanda ni inshuti ya Qatar, aho ibihugu byombi bifitanye umubano mu ishoramari ndetse n’umutekano. Mu bihe bitandukanye, abasirikare b’u Rwanda bakomeje guhabwa amahugurwa mu mashuri ya gisirikare ya Qatar, cyane cyane abapilote.

Uretse ubufatanye mu bijyanye n’igisirikare, mu mpera za 2024 Polisi y’u Rwanda n’Urwego Rushinzwe Umutekano imbere muri Qatar byasinye amasezerano y’imikoranire mu byerekeye umutekano no guhangana n’ibyaha.

Ayo masezerano akubiyemo ingamba z’ubufatanye hagati y’inzego zombi mu gusangira ubunararibonye mu bikorwa byo gucunga umutekano n’uburyo bwo guhugura abashinzwe umutekano.

Yaje akurikira andi yo muri Mutarama 2024, aho na none u Rwanda na Qatar byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano no gukomeza kwagura imikoranire impande zombi zifitanye.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved