Igipolisi cya Uganda muri Mukono cyafashe abantu 40 bazira gusenya mu buryo butemewe inzu ya Maj. Mark Wanyama wa UPDF ahitwa Nalubaale mu Murenge wa Mpunge, mu Karere ka Mukono . Nk’uko iperereza ryibanze ry’abapolisi ribigaragaza, ibyabaye byabaye ku manywa y’ihangu ku wa Gatatu, ubwo itsinda ry’abasore bitwaje imipanga n’inyundo ryagabye igitero muri ako gace rigasiga rishyize ku butaka inzu ya Major Wanyama rigakomeretsa n’uwitwa Namara Karuhunga.
Yasin Kasirye, umwe mu baturage, avuga ko yabonye amato abiri atwaye abasore akeka ko ari abagenzi basanzwe. Ati: “Nyuma yo kuva mu bwato, bahise batangira gusenya inzu ya Maj. Wanyama ndetse banangiza indi mitungo yari ihakikije”, akomeza avuga ko batabaje abandi baturage bagahurura ndetse na polisi.
Nk’uko iyi nkuru Bwiza ikesha Daily Monitor ivuga, abaturage bavuga ko muri iyi sambu hasanzwe amakimbirane ashingiye ku butaka hagati y’abasirikare babiri bakuru ba UPDF. Maj Wanyama yavuze ko yaguze hegitari 25 z’ubutaka na Francis Tyaba kandi afite ibyangombwa byose. Icyakora, yemeje ko Jackson Twinamasiko, na we akaba ari umusirikare mukuru wa UPDF, ari we wari inyuma y’icyo gitero.
Twinamasiko ariko yahakanye ibirego byose avuga ko ntacyo azi kuri icyo gitero, ahubwo ashinja Maj. Wanyama gukoresha umwanya we mu gisirikare mu kwigarurira ubutaka. Umuvugizi wa Polisi muri Kampala, Patrick Onyango, yavuze ko abakekwa bazashyikirizwa urukiko iperereza nirirangira.