Nyuma y’urugomo ruherutse gukorerwa abasekirite b’isosiyete icukura amabuye y’agaciro ya Gifurwe Wolfram Mining, abasore 9 bamaze icyumweru bafatiwe mu mukwabo wabaye mu cyumweru gishize. Byabereye mu murenge wa Rugengabari mu karere ka Burera, aho abo basore bari bitwaje intwaro zirimo n’imihoro bateye mu basekirite barabakomeretsa, bamwe muri bo bakaba bari kuvurwa.

 

Umunani muri abo basore 9 bamaze gufatwa ni abo mu murenge wa Kamubuga mu karere ka Gakenke, mu gihe umwe ari uwo mu murenge wa Mucaca mu karere ka Burera.

 

Zimurinda Tharcisse, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugengabari, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko abo basore bari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB sitasiyo ya Kirambo. Ati “Abamaze gufatwa bari gukurikiranwa n’inzego z’Ubugenzacyaha, bari kuri RIB.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.