Abasore babiri barakekwaho kwicisha mubyara wabo umuhoro bamuziza ko iwabo bamutetesha kubarusha

Abasore babiri bavuka mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kageyo batawe muri yombi kubwo gukekwaho ko bishe mubyara wabo bana iwabo mu rugo, bakoresheje umuhoro azira ko ababyeyi b’aba abasore bamukunda cyane kubarusha.

Aba basore babiri bikekwa ko bishe mubyara wabo kuwa 22 werurwe 2022 mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa kageyo, akagari Nyagisozi, umudugudu wa Kashango. Amakuru yavuzwe ni uko uyu nyakwigendera yabaga iwabo w’aba basore, ngo yaritondaga cyane bituma bamwishimira, kuburyo bari baranamuhaye imwe mu mitungo yo kumushimira imyitwarire myiza.

Aba basore bo batari barigeze bahabwa ikintu na kimwe mu mitungo y’iwabo, batangiye kugirira ishyari mubyara wabo batangira gupanga kumugirira nabi, nibwo kuwa gatatu bamubyukije saa kumi n’imwe za mugitondo ngo baje kwikorera ifumbire, bageze munzira umwe amutemesha umuhoro arapfa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kageyo, Gilbert Nayigizente, yatangarije IGIHE ko aba basore batawe muri yombi ariko buri wese ari gushinja mugenzi we ko ari we wabikoze. Aba basore bafungiye kuri station ya RIB imwe yo mu karere ka Gatsibo mu gihe hari gukorwa iperereza.

Umusore umwe muri aba yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye. Gitifu wa Kageyo yasabye abaturage kurenga iby’amakimbirane ahubwo aho bagize ikibazo bakiyambaza ubuyobozi, aho kuvutsanya ubuzima kubera imitungo n’ibindi bintu by’ubusa.

Inkuru Wasoma:  Yarwaje umugabo we imyaka itandatu amaze gukira aramusiga ajya gushaka undi mugore

Inkuru Wasoma:  RIB yataye muri Yombi umushumba watemye insina z’umuturage kugeza nta nimwe isigaye ihagaze

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved