Abasore babiri b’ibisambo bafashwe byibye ibitoki bahabwa igihano cyo kubihekenya ari bibisi

Ku wa 13 Ukuboza 2023, mu Mudugudu wa Cyimana, Akagari ka Kibilizi, Umurenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi, hafashwe abasore babiri bafatanywe ibitoki bibye bagategekwa kubihekenya ari bibisi. Iyi nkuru yamenyekanye nyuma y’uko umuturage wo mu mudugudu wa Cyimana yageze mu murima we asanga abajura bamutemeye ibitoki byari bitarakomera neza barabitwara.

Uyu muturage abonye ko babyibye yafatanyije na bagenzi be ngo bamenye aho ibyo bitoki byarengeye, bahuye n’abanyerondo bo mu Mudugudu wa Ndengwa bahana imbibi bashoreye abasore babiri bafite ibitoki bibye, babajyanye kuri Polisi. Aba baturage bahise bagira uburakari maze bambura ibyo bisambo abanyerondo babitegeka guhekenya ibyo bitoki ari bibisi.

Umwe mu baturage bari aho yabwiye IGIHE ko hamaze iminsi hari ikibazo cy’insoresore zataye ishuri zirirwa ziba ibitoki mu mirima y’abaturage. Yagize ati “umuntu aba afite igitoki cye mu murima ategereje ko kizakomera ngo agiteme, nyuma yahagera agasanga baracyibye kera. Abaturage na bo babona bagize umujinya bakabibahekenyesha.”

Undi muturage wari uri aho ngaho yavuze ko bahisemo kujya bihanira ibi bisambo kuko iyo bijyanywe kuri polisi bihita birekurwa bitamazemo kabiri. Yagize ati “Bariya basore bari bibye ndabazi, ni ibisambo ku buryo atari ubwa mbere byibye, mbese ni ibirara kuko bisanzwe bizwiho iyi ngeso. Basanzwe bazwiho kwiba mu isoko rya Kibilizi nyuma bakagurisha ibyo bibye.”

Abaturage bo muri aka gace siu bwa mbere bafashe umujura bakamwihanira kuko baherutse gufata umusore wibye ihene bakamuha igihano cyo kuyiheka ku mugongo. Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine ntiyabonetse ngo avuge ku ngamba aka Karere gafite mu gukumira ingeso yo kwihanira.

Inkuru Wasoma:  Amakuru mashya y’ibyakurikiye umucungagereza wagaragaye ari gukubita umukarani mu muhanda

Inkuru Wasoma:  ‘Kubona umugabo ntibizangora kuko mfite ikimasa’ Abasore b’i Nyamasheke ntibikoza umukobwa udafite imfizi y’inka

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved