Urubyiruko rwiganjemo abasore bo mu karere ka Muhanga, basabye ko kubera kugira isoni zo kujya kugura udukingirizo muri farumasi, mu maduka cyangwa se n’anandi, cyangwa se kuba igihe badukenereye Babura amafranga yo kutugura bakwegerezwa utuzu tubamo udukingirizo kandi bakatubonera Ubuntu.
Undi mu minisitiri ahagaritswe ku mirimo ye
Ni mu kiganiro bagiranye TV1, abatuye muri uyu mugi wa Muhanga no mu nkengero zawo bavuze ko kutabona udukingirizo bituma hari abishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye bigatuma bahakura indwara zitandukanye, cyangwa bagatera inda zidateganijwe abandi bakaziterwa.
Umwe yagize ati” biba bigoranye, kuko niba umukobwa abikwemereye kandi ntako ufite mu mufuka kandi ufite gahunda, ntago watahira aho”.
Dore amazina abasore baho bari kwita udukingirizo bagiye kutugura kugira ngo batabatahura
Bakomeje bavuga ko muri uyu mugi hashyirwa inzu zihariye zitangirwamo udukingirizo nk’izo bajya babona mu mugi wa Kigali, umwe yagize ati” ikintu kirimo gutuma SIDA n’izindi ndwara birimo kwandura, umuntu agira isoni zo kujya muri butiki agiye kugura agakingirizo agasanga harimo abantu”.
Yakomeje avuga ko ariko nk’akazu kabamo udukingirizo karamutse gahari, umuntu yahita ajya agatora akikomereza aho yari agiye ntihagire urabukwa, kuko agakingirizo ntago kameze nk’umuceri cyangwa ibirayi, ko iyo ukaguze bose bahita bamenya aho ugiye.
Banakomeje bavuga ko uretse kuba bibagira ariko usanga muri butiki udukingirizo tunahenda, gusa babajijwe niba kujya kutugura bibatera isoni, kujya kudufata ho byo niba bidateye isoni basubiza ko icyo gihe umuntu agenda yacunze neza ko ari wenyine kuburyo nta muntu urarabukwa.
Ku ruhande rw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, umuyobozi w’agashami gashinzwe kwirinda virus itera SIDA, Dr Kuzo Basir, yavuze ko iki kigo kigiye gusuzuma niba no muri Muhanga bahabwa izo nzu zitanga udukingirizo. Source: TV1
Abagore bamwe basobanuye impamvu bahitamo kurarana amakabutura ngo bahime abagabo babo
Abanyamakuru bose bari mu rujijo kubera uburyo Bamporiki Edouard yajemo ku rukiko