Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abasore batatu bo mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Mukura, ho mu Karere ka Rutsiro, bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa uwitwa Mbahungirehe Esther bikamurivamo urupfu. https://imirasiretv.com/abaturage-batse-umusirikare-imbuda-asubira-mu-birindiro-imbokoboko/
Amakuru avuga ko uyu yitabya Imana ahagana sa kumi n’ebyizi z’umugoroba, ku wa 1 Kanama 2024. Bivugwa ko Mbahungirehe yitabye Imana biturutse ku rugomo yakorewe ku wa 31 Nyakanga 2024, ubwo yarwaniraga mu kabari n’umusore witwa Nyituriki [ari muri bariya batatu], amaze gukubitwa inkonyi nyinshi ni bwo yahise ajyanwa iwabo, aho yaje kugwa ku munsi ukurikiyeho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukuru, Ndayambaje Emmanuel, yemeje aya makuru, yongeraho ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bikuru bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa. Mu gihe abasore batatu bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusebeya. https://imirasiretv.com/abasirikare-benshi-bakomeye-muri-congo-baravugwaho-kujya-gutura-mu-irimbi/