Ni umuco weze cyane hano mu Rwanda cyane cyane ku bakoresha imbuga nkoranyambaga, aho abasore n’abakobwa bakunda guhurira ku rubuga bakamenyana, maze igihe kikagera nyuma yo kumenyerana bagasabana gusurana, ariko akenshi kubera ko usanga abakobwa nta mafaranga bafite cyangwa se bayafite badashaka kuyakoresha, umusore akaba ariwe ufata inshingano zo kumwoherereza amafranga ya tike. Umugore yahagurutse mu rusengero ajya gukora ku gitsina cya pasiteri asobanura ikibimuteye.
Hari abasore bo mu karere ka Rwamagana bavuga ko bakomeje gukeneshwa n’abakobwa babaka amafaranga y’itike ngo baze kubasura bakayarya bikarangira bataje. Ababitangaje ariko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwabagiriye inama yo kuba batanga ikirego maze abo bakobwa bakabakurikirana nk’uko Flashtv babitangaje.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane twiiter babonye ibi byabatangaje cyane, bamwe bavuga ko Imbaraga RIB yakoresha ijya mu gukemura ibibazo by’aba basore yazishyira mu guhashya ibisambo n’abatera inda abana bato, abandi bavuga ko ari umurengwe ubibatera kuko iki Atari ikibazo cyakabaye gihangayikishije abantu mu gihe hahangayikishije byinshi. Gusa hari n’abavuze ko nyamara ari ikibazo kandi kigomba gucika burundu.
Hari abasore bo muri @RwamaganaDistr bavuga ko bakomeje gukeneshwa n'abakobwa babaka amafaranga y'itike ngo baze kubasura bakayarya bikarangira bataje. Urwego rw'Igihugu cy'Ubugenzacyaha @RIB_Rw rubagira inama yo gutanga ikirego. #Rwanda #RwOT @RwandaEast pic.twitter.com/qrcmtTqfjR
— Flash Radio & TV (@flashfmrw) February 28, 2023
Ubu mu bibazo bihangayiishije igihugu ibi nabyo bizemo? Ariko sha mugira imikino mwa bahungu mwe🤦♂️🤦♂️🥲 pic.twitter.com/59dNBwuG5q
— Umusore wirwanyeho💪 (@umusore_witunze) February 28, 2023