Ababyeyi bo mu karere ka Rusizi, mu murenge wa Gihundwe mu kagali ka Shagasha, baratabaza bavuga ko birangira bari gusembera nyuma y’uko abahungu babo babasohoye mu nzu zabo biyubakiye bakazirongoreramo. Umusaza witwa Bapfakurera Boniface utuye mu mudugudu wa Gitwa avuga ko umuhungu we yazanye umugore, amusohora mu nzu ku nabi.
Yagize ati “Umwana wanjye yazanye umugore aranyirukana ashaka no kunyica, ndayimurekera ubu ndacumbitse.” Umukecuru witwa Nakabonye Mariana wo mu mudugudu wa Shagasha yagize ati “Nagize ikibazo, nari mfite inzu nyisohorwamo, nabikorewe n’umwana nabyaye n’umugore yashatse, nta butaka nkigira nabwimuwemo.”
Ubuyobozi bw’akagali ka Shagasha buvuga ko abakoze ibi babaswe n’ibiyobyabwenge. Umunyamabanga Nshingabikorwa w’aka kagali, Uwizeye Andre yabwiye Umuseke ati “Muri iki cyumweru nibwo yamusohoye mu nzu, ariba anywa urumogi turi gushaka uko twamufata tukamujyana muri Transit.”
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiriga, avuga ko bitumvikana ukuntu umwana asohora umubyeyi mu nzu yagakwiye kumwumbakira, bityo ngo nk’ubuyobozi bagiye kubikurikirana. Icyakora iki kibazo cy’abana basohora ababyeyi mu nzu bakazirongoreramo ntabwo gikunze kumvikana muri aka karere.