Abasura ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora igihugu bariyongereye

Hashize imyaka 29 urugamba rwo kubohora Igihugu rurangiye, rukaba urugamba rwagizwemo uruhare n’inzego zitandukanye zirimo n’itangazamakuru. Abasura ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora igihugu ku Murindi w’Intwari mu karere ka Gicumbi, bavuga ko aka gace ari ikimenyetso cy’uburyo Abanyarwanda bivanye mu bibazo, bityo ko Ubumwe bwabo ariyo zingiro mu gukomeza guteza imbere igihugu.

Prof. Nkaka Raphael, impuguke mu mateka wanabaye n’umunyamakuru wa radiyo Muhabura, avuga ko iyi Radiyo yafatwaga nk’ijwi rya FPR Inkotanyi mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu kandi ko yagize uruhare runini muri uru rugamba.

Icyakora, amateka ya Radiyo Muhabura ntajya atana cyane n’amateka y’ibikorwa by’indashyikirwa by’ingabo z’u Rwanda zakoreye mugice cy’Amajyaruguru y’Igihugu ahazwi nko ku Murindi wa Byumba, kuri ubu akaba ari mu karere ka Gicumbi.

Kubera aya mateka aka gace kabumbatiye, ni nabyo bituma gakomeza kuba igicumbi cy’Ubukerarugendo bushingiye ku mateka nk’uko bamwe mu bahasura babigaragaza. Umukozi muri iyi ngoro y’Amateka yo kubohora igihugu, Mukamana Alphonsine, ahamya ko kuri ubu ubwitabire bw’abahasura bugenda bwiyongera umunsi ku munsi, ibi bikaba bigaragara nk’umusaruro mwiza ku Bukerarugendo bushingiye ku mateka y’Igihugu.

U Rwanda rufite ingoro zishingiye ku murage w’amateka 8 ziherereye mu bice bitandukanye by’Igihugu. mu mwaka wa 2019 Ikigo cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda cyagaragaje ko ingoro ndangamurage zasuwe n’abantu 272,636 barimo Abanyarwanda 78% ndetse zinjiza asaga miliyoni 310frw.

RBA

Inkuru Wasoma:  Tshisekedi yatanze amabwiriza yo gufata u Rwanda byihuse bakarwomeka kuri Congo

Inkuru Wasoma:  Intara y’Amajyaruguru yabonye Guverineri mushya

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved