Abatahutse bavuye muri FDRL bemeza ko aya mahitamo yabagejeje kuri byinshi

Abahoze ari abasirikare b’inyeshyamba za FDRL mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baravuga ko amahitamo bagize yo gutaha yabagejeje kuri byinshi birimo kubaka ubuzima bwabo bakabuteza imbere n’igihugu muri rusange. Colonel Nizeyimana Wenceslas ni umwe mu bantu 12,715 batahutse mu Rwanda baturutse mu mashyamba ya Congo mu bihe bitandukanye.

Atuye mu karere ka Rulindo, mu murenge wa Base mu kagali ka Rwamahwa mu mudugudu wa Base, amaze imyaka 12 atahutse, kuri ubu ni umuhinzi, umworozi agakora n’indi mishinga imuteza imbere, umuryango we n’igihugu muri rusange. We n’umuryango we bakora ubuhinzi bw’urutoki ndetse n’ubworozi bw’ingurube, akavuga ko bwamubereye isoko y’imibereho.

Col Nizeyimana ni umwe mu bashinze umutwe w’iterabwoba wa FDRL aza no kugira uruuhare runini mu ishingwa ry’umutwe wa RUD-URUNANA, icyakora amashyamba ya Congo atangiye gusharira nyuma muri 2011 yafashe umwanzuro wo gutaha. Ibi bishimangirwa n’umugore we Uwizeyimana Vestine wanamutanze gutahuka.

Ibikorwa bya Nizeyimana na Uwizeye bimaze gutanga akazi ku bagera kuri 200 harimo n’abakora mu kigo gicunga umutekano cyashinzwe na col Nizeyimana. Ni mugihe komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare ivuga ko inshingano zayo ari ugufasha aba gusubira mu buzima busanzwe, babigisha indangagaciro zikwiriye umunyarwanda mwiza ndetse n’uruhare rwabo bukaba igihugu cyabo no kwiteza imbere ubwabo.

Inkuru Wasoma:  Baltasar Ebang Engonga inkuruye isigiye iyihe nyigisho imiryango muribibihe?

Nizeyimana n’umugore we Uwizeyimana izi gahunda zose bazinyuzemo ndetse bashimira intambwe bagezeho, kuri ubu bakaba bakangurira abatarataha kugaruka mu Rwanda rwababyaye bagafatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu.

Mu bantu 12715 bamaze gutahuka bagasubizwa mu buzima busanzwe, harimo abagabo 12195, abagore bari abasirikare 124, abana b’abakobwa 47 ndetse n’abana b’abahungu 36, abagera kuri 77 nibo bakiri I Mutobo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved