Sosiyete y’indege ya RwandAir ivuga ko kugabanya ibiciro by’ingendo imbere mu gihugu byatumye umubare w’abakiriya wiyongera bikuba inshuro 8. Ni mu gihe abakora ingendo Kigali-Kamembe bavuga ko yihutisha akazi kabo bikanarinda igihombo ugereranije no gukoresha inzira y’ubutaka.
Kuva mu ntangiriro za 2023, sosoyete ya RwandAir yagabanije 50% by’igiciro cy’itike y’indege mu cyerekezo Kigali-Kamembe aho kuri ubu ari amadorari 99. Icyakora abacuruzi b’amatike y’indege basanga abantu bagomba guhindura imyumvire, kuko hari n’abafite ubushobozi badakunze gukoresha indege mu ngendo zabo.
Abakoresha indege Kigali-Kamembe bavuga ko urugendo rutajya rubatwara iminota irenga 30 mu gihe imodoka bisaba amasaha arenga 6, ndetse n’ukoresha imodoka bigasaba lisansi isumba kure itiki y’indege. Umuyobozi w’ishami ry’ubucuruzi muri Rwandair ku kibuga cya Kemembe, Umuhire Celine, ashimangira ko kugabanya ibiciro byatumye abatega indege barushaho kwiyongera.