Abatega moto bavuga ko bakurikije uko COVID 19 iri kugenza make ikirahuri cya KASIKE cyasubizwaho.

Mu mwaka wa 2020 ubwo COVID-19 yageraga mu Rwanda bahise bashyiraho guma murugo kuburyo nta muntu wabaga wemerewe kuva mu rugo nta gahunda ikomeye afite, icyakora abagiye guhaha no kuba bafata amafranga kuri bank no kuba agent b’ama societe y’itumanaho babaga bemerewe kugenda, ariko ibinyabiziga byo ntago byari byemerewe kuva mu rugo.

Uko iminsi yagendaga nibwo ibinyabiziga n’abantu bongeye kwemererwa kugenda ariko bigengesereye, gusa moto zo zikomeza gukumirwa kubera ko bashakaga uburyo hagabanywa ikwirakwira rya COVID 19 biturutse kuri moto, cyane cyane ko umugenzi wese wicaye kuri moto yambara caske kandi iyo caske uvuyeho akayihereza undi ugiye kuyijyaho, aribwo banashyizeho ko buri wese ugiye kwicara kuri moto agomba kubanza kwambara agatambaro mu mutwe bise “akanozasuku”.

Gusa nubwo moto zemerewe kongera kugenda mu muhanda, ariko leta yashyizeho ko caske zose zigomba kuba zavanweho ibirahuri by’imbere, kubera ko abagenzi babihumekeramo kuburyo umuntu ugiye kuri moto ashobora kuba yaranduye COVID 19 cyangwa se afite ibimenyetso byayo, akaba yakwanduza undi muntu uyigiyeho binyuze kuri icyo kirahure yahumekeyeho.

Hashize imyaka igiye gusaga ibiri yose icyo kirahure gikuweho kuri kaske, ari nako ingamba zo kurwanya COVID 19 zigikomeje mu gihugu ndetse no mu isi muri rusange, aho kwambara udupfukamunwa no gukaraba amazi meza n’isabune byashyizwe imbere, ndetse n’urukingo ruraza abantu twese turikingiza, byanafashije cyane kuba COVID 19 yagabanuka mu gihugu ku rwego rwo kwishimira kugeza n’ubwo abantu ubwabo batinyuka kugenda batambaye udupfukamunwa.

Inkuru Wasoma:  X-Dealer ushinjwa kwiba telefone ya The Ben avuze uwamugambaniye n'ijambo ryamutangaje The Ben yamubwiye ubwo yamusuraga muri kasho

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022 cyane cyane mu kwezi kwa gatatu, nibwo abantu batangiye kubona ko icyorezo kiri kugabanuka cyane bishimishije, ari nabwo batangiye gutekereza ku buzima twari turimo mbere y’uko iki cyorezo kitugeramo, muri bo rero harimo n’abakunze gutega moto cyane mu buzima bwa buri munsi, batangiye kuvuga ko nubwo bari bari gukurikiza amategeko yashyizweho, ariko gukuraho kiriya kirahure ntago byakuyeho kubangamira.

Umwe yagize ati” nibyo kiriya kirahure kirafasha, kuko hari ubwo uba ugenda mu muhanda imicanga ndetse n’umukungugu bigahuha ugasanga kirabikinze, ariko iyo nta kintu wambaye ku  maso, rwose ugerayo amaso yabaye umutuku”. Undi ati” umuyaga uba umeze nabi”. Undi ati” ntago ari ugupinga uwashyizehi icyo gitekerezo cy’iryo bwiriza gusa urenye ntacyo cyanadufashije uretse kuduhindurira amaso imituku”.

Ni ibitekerezo byinshi cyane byagiye bitangwa kuri icyo kintu haba ku mbuga nkoranyambaga ndetse no hanze yahoo, kuko n’ubu uwo mwahura wese ukamubaza icyo abitekerezaho avuga ko abangamirwa, gusa nanubu hakaba hategerejwe niba ababishinzwe bazabitangaho umwanzuro bakongera bagafasha abagenzi bakoresha moto nk’uko byari bisanzwe basaba abatwara moto gusubizaho ibi birahure nyuma y’igihe kinini cyane bikuweho. TV1.

Madam marie Immacule ati” ibyabaye muri miss Rwanda ntago byantunguye| ibendera ry’u Rwanda ndarishinganishije rero”. Yavuze kuri Muheto.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved