Abatera nkunga ba Ukraine ntibiri kumvikana ku nkunga bayiha

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wacitsemo ibice ku ngingo ijyanye no gufasha Ukraine, cyane ko bimwe mu bihugu bigize uwo muryango bishyigikiye ko Ukraine yakirwa muri uwo muryango ariko ibindi bikabihakana.

Ukraine yavuze inshuro nyinshi ko uburyo bwonyine bwayifasha muri ibi bihe irimo ari uko yakwakirwa muri NATO, gusa iki cyifuzo ntabwo gihuriweho n’ibihugu bigize uwo muryango.

Iki gihugu kandi cyavuze ko cyifuza kwakirwa mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ariko ibihugu nka Hongrie byateye utwatsi icyo cyifuzo, mu gihe ibihugu nk’u Budage nabyo byagaragaje impungenge.

Inkuru Wasoma:  Philippines: Batatu bishwe n’inyama z’akanyamasyo

Indi ngingo itumvikanwaho ni ijyanye no kohereza ingabo za EU muri Ukraine. Iki ni igitekerezo cyazanywe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, ariko giterwa utwatsi n’ibindi bihugu, mu gihe u Burusiya nabwo bwavuze ko budashyigikiye kimwe muri ibi byifuzo.

EU iri kurwana n’igihe dore ko iri kwitegura gufasha Ukraine ariko nta nkunga ya Amerika itanzwe. Muri rusange, Ukraine imaze kwakira inkunga ya miliyari 250$ arimo miliyari 100$ yatanzwe na Amerika na miliyari 150$ yatanzwe n’ibindi bihugu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved