Abatetsi bacaniriye amazi yanga gushya bituma abanyeshuri babwirirwa

Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2023, ku kigo cy’amashuri cya C.S Cyanzarwe, abanyeshuri bahiga bategereje amafunguro ya saa sita baraheba burundu, nyuma y’uko iki kigo cyirukanye abatetsi bari basanzwe bakora aka kazi kikazana abashya, bakagorwa no gucana umuriro ngo batekere abanyeshuri. Kuri ubu barataka inzara nyuma y’uko habaye ibisa n’amayobera abatetsi bacana umuriro ugahita uzima.

Amakuru avuga ko aba batetsi bashya bacanye byanga bituma abanyeshuri bategereza ibiryo kugera saa kumi n’imwe zo ku mugoroba, abanyeshuri bakavuga ko bategereje ari nako bicwa n’inzara. Hari n’abavuga ko kuwa 30 Ukwakira bariye ibiryo bidahiye neza ngo hakaba hari n’abana bo mu ishuri ry’incuke byagizeho ingaruka.

Umuseke watangaje ko ababyeyi barerera kuri iri shuri bavuga ko abana bariraga ku gihe ariko ibi byabaye bikaba byarababereye amayobera. Umwe yagize ati “Abatetsi bari basanzwe barahinduwe bitewe na perezida w’ababyeyi mubi, abatetsi bashya baje bari gucana umuriro ukazima kandi bahereye mu gitondo bacaniriye amazi akanga gushya.”

Aba batetsi bashya bivugwa ko bazanywe ku isiri rya perezida w’ababyeyi, bamwe mu bayobozi n’ababyeyi barerera kuri iryo shuri ntibabyishimira. Amakuru avuga ko hari abashaka ko perezida w’ababyeyi avaho binyuze mu nzira zose zishoboka zirimo n’ikibazo cyo guteka bikanga gushya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanzarwe, Nzabahimana Evariste, avuga ko basuye iki kigo bagasanga ikibazo ari abatetsi bashya bagowe no guteka kuri muvero, ati “Icyo kibazo twarakimenye, dukurikiranye dusanga kuri iri shuri barirukanye abakozi batekaga, bazana abashya guteka kuri muvero byabananiye.” Avuga ko bagiriye inama iki kigo uburyo bakoresha kugira ngo abana barire ku gihe.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved