banner

Abaturage 20 b’i Kayonza batawe muri yombi mubyo batemera harimo ko abadasengana batabana nk’umugore n’umugabo

Mu ijoro ryo kuwa 29 Nzeri 2023 mu kagali ka Rusera mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza, abantu 20 bahoze mu itorero ry’Abadivantisti b’Umunsi wa Karindwi batawe muri yombi nyuma yo gusanga basengera mu rugo rw’umwe muri bo. Bimwe mu byo abo batawe muri yombi batemera harimo no kuba umugore n’umugabo badasengana batagomba kubana.

Amakuru aravuga ko aba baturage batawe muri yombi batubahiriza gahunda za Leta kubera imyemerere bafite irimo kudatanga ubwisungane mu kwivuza, kudakora umuganda, gukura abana mu ishuri n’ibindi byinshi. Ni abantu bitandukanije n’itorero ry’Abadivantisiti basigara basengera mu ngo aho bareba urugo rw’umwe muri bo bakajyayo bagasengerayo.

Inkuru Wasoma:  Amerika yagaragaje icyifuzo gikomeye ifite ku Rwanda na Congo ku makimbirane bifitanye

Nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo, Jean Paul Kagabo, avuga ko ari abantu biyomoye kuri gahunda za Leta aho basenya n’ingo z’abandi, bavuga ko umugore n’umugabo badasengera hamwe batabana, byatumye hari ingo ebyiri zitakibana kubera iyo mpamvu.

Gitifu Kagabo yavuze aba bantu babajyanye kuri polisi bashyikirizwa RIB kugira ngo barebe niba ibyo bakora nta byaha birimo kuko kubaganiriza bisanzwe byarakozwe ariko banga kuva ku izima. Uyu muyobozi yasabye abasenga kwirinda imyumvire mibi n’ubujiji.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved